issa
Icyo RSSB Tigers yarushije Al Ahly SC bituma igera ku mukino wa nyuma wa BAL

May 28, 2026 - 08:49
 0

RSSB Tigers yatsinze amanota arenga 100 ku nshuro ya kane muri uyu mwaka w’imikino, bituma basezerera Al Ahly SC mu rugendo rwo kongera kugera ku mukino wa nyuma wa BAL.

Nyuma yo gutsinda amanota 106 kuri 97, RSSB Tigers yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma wa Basketball Africa League (BAL).

Nubwo Zack Lofton wa Al Ahly SC yatsinze amanota 36 wenyine ndetse akaba yarayoboye ikipe ye, Oumar Ballo, Teafale Lenard na Craig Randall ni bo bigaragaje cyane ku ruhande rwa RSSB Tigers, aho aba bakinnyi uko ari batatu bahurije hamwe amanota 69 mu 106 y’ikipe yabo yatsinze.

Oumar Ballo yasoje umukino afite amanota 20 n’imipira 17 yagaruye (rebounds) avuye ku ntebe y’abasimbura, mu gihe Craig Randall yabuze amanota atatu inshuro imwe gusa ngo ashyireho agahigo ke muri BAL ko gutsinda amanota atatu menshi. Yasoje umukino afite amanota 30 bituma yuzuza amanota 111 amaze gutsinda kuva iyi mikino yatangira gukinwa hano mu Rwanda.

Uyu mukino wari uryoheye ijisho kandi amakipe yombi yanganyaga imbaraga mu bice byinshi byawo, ariko mu minota itanu ya nyuma ni bwo RSSB Tigers yashyize igitutu gikomeye kuri Al Ahly SC maze babaca intege burundu. RSSB Tigers yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026, aho bazahura n’ikipe iraza gutsinda hagati ya Petro de Luanda na Al Ahly yo muri Libya.

Uyu mukino wa 1/2 waje kuba nk’uko wari witezwe, kuko abakinnyi b’impande zombi bakoze ibishoboka byose ngo bakomeze urugendo rwo guhatanira igikombe cya BAL 2026. Nubwo Zack Lofton yagize igice cya mbere cy’umukino kitamuhiriye cyane, yasoje afite amanota 10 gusa mbere y’ikiruhuko, aho yaje kwitwara neza cyane mu bice byakurikiyeho.

Igihe cyose RSSB Tigers yageragezaga gushyiraho ikinyuranyo cy’amanota, Lofton yahitaga akigarura atsinda amanota akomeye.

Mu minota 38 n’amasegonda 11 yamaze mu kibuga, Lofton yatsinzemo imipira 12 muri 25 yateye, harimo 7 muri 17 y’amanota atatu, anatanga imipira itanu yavuyemo amanota.

Amakipe yagiye kuruhuka anganya amanota 50-50, ariko RSSB Tigers batangirana imbaraga nyinshi agace ka gatatu, batsinda amanota 18 kuri 10 ya Al Ahly SC mu minota itanu ya mbere, bituma bashyiraho ikinyuranyo cy’amanota umunani.

Nubwo Al Ahly SC yagerageje kwigaranzura RSSB Tigers maze igabanya ikinyuranyo kigera ku manota abiri mu ntangiriro z’agace ka nyuma, guhagarika Oumar Ballo byanze. Uyu mukinnyi yateje ibibazo bikomeye ubwugarizi bwa Al Ahly SC, atsinda imipira 9 muri 10 yateye ari hafi y’agakangara.

Kapiteni wa RSSB Tigers, Antino Jackson Jr, watsinze amanota 13 ndetse anatanga imipira irindwi ari yo myinshi muri uyu mukino, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati “ Oumar Ballo yadufashije cyane uyu munsi. Ni umukinnyi mwiza kandi yahise amenyera uburyo bwacu bwo gukina. Azadufasha cyane mu mikino iri imbere.”

Teafale Lenard Jr, wari wagarutse nyuma yo gusiba umukino wa kabiri wa 1/4 RSSB Tigers yakinnye na FUS Rabat kubera imvune, na we yigaragaje cyane akora ‘dunk’ zikomeye. Yatsinze amanota 19, agarura imipira irindwi ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota.

Al Ahly SC yinjiye muri uyu mukino yahinduye bamwe mu bakinnyi babanzagamo ugereranyije n’umukino wabanje, aho Ehab Amin yasimbuye Kevin Murphy, naho Osayi Osifo asimbura Omar Oraby. Aya mayeri mashya  yari agizwe n’abakinnyi bafite umuvuduko watumye Al Ahly SC iguma hafi ya RSSB Tigers mu gice kinini cy’umukino.

Agace ka mbere karangiye amakipe anganya amanota 24-24, ndetse no mu kiruhuko amakipe yanganyaga amanota 50-50, ariko mu gace ka gatatu ni bwo RSSB Tigers bayoboye umukino. Ikindi cyafashije cyane RSSB Tigers ni abafana babo bari buzuye BK Arena, bakomeje gushyigikira ikipe yabo mu bihe byiza n’ibigoye by’umukino.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373