Abadepite barasura abaturage hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi
Umutwe w’Abadepite watangaje ko hateguwe ingendo rusange z’Abadepite mu turere twose tw’Igihugu, zigamije gukusanya amakuru no kugenzura ibikorwa bijyanye no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe, hamwe n’ibihingwa ngengabukungu birimo kawa n’icyayi.
Izi ngendo ziratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, zizasozwa ku wa 4 Kamena 2026, aho zizabere mu Mirenge itandukanye y’Uturere tugize Intara z’Igihugu, mu gihe ku wa 6 no ku wa 7 Kamena 2026 zizakomereza mu Mirenge yose yo mu Mujyi wa Kigali.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yavuze ko izi ngendo zigamije kwegera abaturage no kubona amakuru y’ibanze yafasha mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi.
Yagize ati “Dukomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage.
Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa, kugira ngo harebwe uko gahunda zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa by’ubuhinzi bitandukanye ndetse banagirane ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abaturage, hagamijwe kumenya ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi n’ingamba zo kubikemura.
Abadepite barasura ibikorwa by'ubuhinzi by'Abaturage hagamijwe kubongerera umusaruro
Biteganyijwe ko hazibandwa ku mbogamizi zikigaragara muri uru rwego, zirimo ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku kigero gito cyane, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by'ibikorwaremezo by’ubuhinzi bidahagije ndetse n’ihuzwa ry’abahinzi n’amasoko.
Muri izo ngendo kandi biteganijwe ko Abadepite bazanifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026, aho bazakiramo ibibazo bitandukanye by’abaturage banabafashe gushaka ibisubizo birambye, ndetse banasuzume uko ibibazo bagejejweho mu ngendo ziheruka byakurikiranwe n’uko byagiye bikemurwa.

Kinyarwanda
English
Swahili








