Muhanga: Abacuruzi barinubira ubukode buhanitse mu isoko rya Nyabisindu
Bamwe mu bacuruzi bato bakorera mu isoko rishya rya Nyabisindu, riherereye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ibiciro by’ubukode byashyizweho nyuma y'uko rivuguruye biri hejuru y’ubushobozi bwabo.
Uwineza Anitha, ucuruza imboga n’imbuto, yavuze ko aho yakoreraga mbere hishyurwaga amafaranga y’u Rwanda 5.000 ku kwezi, ariko nyuma yo kuvugurura isoko ubu basabwa kwishyura 15.000 Frw.
Yagize ati “Mba nkoresha igishoro kitarenze ibihumbi bitanu, ariko ngasabwa kwishyura ibihumbi 15 by’ubukode ku kwezi. Kubona ayo mafaranga birangora cyane.”
Muhire innocent, ukorera mu gice cy’ubucuruzi bw’imiryango minini, yavuze ko bishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350, mu gihe mbere batangizaga amafaranga make, bityo kubona inyungu bikaba bigoye bitewe n’igishoro gito bakoresha.
Yagize ati “Iki kibazo cyatumye abacuruzi benshi bahitamo kujya gukorera mu mihanda.
Umwe mu bacururiza mu muhanda, wasabye kudatangazwa amazina ye ku mpamvu z’umutekano, yavuze ko bahisemo gukorera hanze y’isoko kubera ko batabona ubushobozi bwo kwishyura ibibanza byaryo.
Ati “Kuba ducururiza hano ntabwo ari uguhangana na Leta, ahubwo ni uko ari ho hahwanye n’amikoro yacu. Sinaba mfite igishoro cy’ibihumbi bitanu ngo njye kwishyura ikibanza cy’ibihumbi 15. Ubuyobozi bwatubwiye ko bwatwubakiye isoko, ariko tuhageze dusanga rirenze ubushobozi bwacu.”
Aba bacuruzi bavuga ko usibye ubukode, banasabwa kwishyura imisoro n’izindi nshingano zijyanye n’ubucuruzi, bityo bagasaba ko ibiciro byagabanywa kugira ngo bibashe kujyana n’ubushobozi bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Eric Bizimana, yavuze ko ibikorwaremezo bya Leta bidashobora gutangwa ku buntu, ahubwo ko bigomba kubyazwa umusaruro hakurikijwe amategeko.
Yagize ati “Leta ntabwo yubaka ibikorwaremezo ngo ibitangire ubuntu. Icyo ikora ni ugukurikiza amategeko agenga amasoko, igashyiraho uburyo bwo gupiganira imyanya no kugena ibiciro.”
Yakomeje asaba abacuruzi kubahiriza amategeko agenga amasoko, bagapiganira imyanya ikirimo ubusa ndetse bakirinda gukorera mu mihanda kuko bishobora guhungabanya umutekano n’imitangire ya serivisi.
Isoko rya Nyabisindu ryubatswe hagamijwe guha abacuruzi ahantu heza ho gukorera no gukura ubucuruzi mu kajagari. Icyakora, bamwe mu barikoreramo bavuga ko ibiciro byashyizweho bitajyanye n’ubushobozi bwabo, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko byashyizweho hakurikijwe amategeko n’imikorere isanzwe y’amasoko ya Leta.

Kinyarwanda
English
Swahili








