Muri Gicurasi 2025 ibiciro ku masoko byaratumbagiye
Ikigereranyo cy’Ibiciro ku Isoko (CPI), ari na cyo gipimo nyamukuru kigaragaza izamuka ry’ibiciro mu Rwanda, cyazamutseho 6.9% ugereranyije n’ukwezi kwa Gicurasi 2024, kivuye kuri 6.3% mu kwezi kwa Mata 2025, nk’uko byagaragajwe na raporo nshya yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).
Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, icyiciro cy’ibiribwa n’ibinyobwa bitarimo ibisindisha cyazamutseho 9.2% ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse cyazamutseho 0.5% ugereranyije n’ukwezi gushize.
Icyiciro cy’Icumbi, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa cyazamutseho 3.3% ku mwaka, ndetse cyazamutseho 0.7% ku kwezi.
Mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, ibiciro byazamutseho 3.7% ku mwaka, ndetse byiyongeraho 0.4% ku kwezi.
Ibyiciro by’amahoteli n’amaresitora byazamutseho 16.6% ku mwaka, bikiyongeraho 1.7% ku kwezi.
Imibare kandi igaragaza ko “ibicuruzwa bikorerwa mu gihugu” byazamutseho 6.9% ku mwaka, bikazamukaho 0.1% ku kwezi, mu gihe “ibicuruzwa byatumijwe hanze” na byo byazamutseho 6.9% ku mwaka, ariko bizamukaho 2% ku kwezi.
Ibiciro by’ibicuruzwa bibora vuba byazamutseho 12.3% ugereranyije n’umwaka ushize, ariko bigabanukaho 1.4% ugereranyije n’ukwezi gushize.
Ibiciro by’ingufu” byagabanutseho 0.8% ku mwaka, ariko byazamutseho 1.9% ku kwezi.
Ibiciro by’Ikigereranyo rusange uretse ibicuruzwa bibora vuba n’ingufu” byazamutseho 6% ku mwaka, bikiyongeraho 1.1% ku kwezi.


Kinyarwanda
English
Swahili









