Perezida Kagame yakiriye abayobozi b’ibigo bikomeye byo mu Misiri bashaka gushora imari mu Rwanda
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye intumwa ziyobowe na Ahmed Elsewedy, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Elsewedy Electric, hamwe na Hossam El Shaer, Perezida wa Sunrise Resorts & Cruises ndetse n’ikigo cya Madaar Development, bari i Kigali bitabiriye inama iteganyijwe ya Africa CEO Forum.
Ibiganiro bagiranye kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, byibanze ku buryo bwo kwagura ishoramari mu Rwanda, cyane cyane mu nzego zirimo ingufu zirambye, ibikorwa remezo, ndetse n’amahirwe ari mu nganda no mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
Aba bayobozi bagaragaje ubushake bwo gukomeza kureba amahirwe y’ishoramari mu Rwanda, igihugu gikomeje kwiyubaka nk’icyerekezo cy’ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika kubera politiki yorohereza abashoramari, umutekano ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo.
Inama ya Africa CEO Forum itegerejweho guhuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abafata ibyemezo ndetse n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye, hagamijwe guteza imbere ubufatanye n’ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Kinyarwanda
English
Swahili








