UR Huye: Umuvunyi Mukuru yasabye abanyeshuri kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abiga muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye kurwanya ruswa n’akarengane anabibutsa amategeko ahana ibyaha bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano n’akarengane, avuga ko kurwanya ruswa bisaba uruhare rwa buri wese ku kigero icyo ari cyo cyose ariho.
Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026 ubwo yari muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ahaberaga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bya Komite yo Kurwanya Ruswa muri Kaminuza.
Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, abanyeshuri biga muri kaminuza ndetse n’abandi bafite inshingano zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa, hagamijwe gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo muri za kaminuza.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Umuvunyi Mukuru yasobanuye amategeko ahana ibyaha bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano n’akarengane, agaragaza ko kurwanya ruswa bisaba uruhare rwa buri wese.
Yagize ati “Ruswa ni icyaha gihanirwa n’amategeko. Hari abantu bibeshya cyane bakibwira ko guha umuntu akantu, nk’uko bisigaye byitwa, nta cyaha kiba kirimo. Ibyo si byo bana bacu, nimwirinde iyo mico mibi kuko utanze ruswa n’uyakiriye bombi iyo bahamijwe icyaha barabihanirwa.”
Yasobanuye uruhare rw’Urwego rw’Umuvunyi mu gukumira ruswa no kuyirwanya, avuga ko gukorera mu mucyo no kubahiriza amahame y’imiyoborere myiza ari imwe mu nkingi zifasha igihugu gukomeza gutera imbere.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo no kugira uruhare rugaragara mu kubaka igihugu kirangwa n’ubutabera, ukuri ndetse n’imiyoborere myiza.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ishyirwaho rya Komite yo Kurwanya Ruswa muri Kaminuza y’u Rwanda rigiye gukomeza gukangurira abanyeshuri, abarimu n’abakozi bayo kurwanya ibikorwa byose bishobora guhungabanya amahame y’ubunyangamugayo n’imicungire myiza y’umutungo wa Leta.

Kinyarwanda
English
Swahili








