Icyoba ni cyose mu ndaya kubera iziri kwicwa n'abagabo baryamanye
Abagore n'abakobwa batunzwe no kwicuriza mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, baravuga ko batewe Impungenge n'ubuzima bwabo nyuma y'uko bongeye kwibasirwa n'ubwicanyi bari gukorerwa n'abagabo bacyuye bakaryama.
Ibi babitangaje nyuma y'aho mu minsi ishize hagiye humvikana amakuru y'indaya zishwe n'abagabo zirimo iyiciwe mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro ndetse n'indi yiciwe mu nzu yari ituyemo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.
Bamwe mu bakora uburaya baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko muri ino minsi nta byashara byinshi bakibona kubera ko batakiryamana na buri mugabo wese biboneye.
Bavuga ko basigaye bitondera gutahana na buri mugabo wese babonye kubera ko hari abo bacyura bikarangira babahitanye.
Umwe mu bakorera uburaya ahitwa muri Sodoma mu Murenge wa Gatenga,Akarere ka Kicukiro, yagize ati "Umuntu asigaye abikora mu bwenge kuko barimo kwitwica cyane, uracyura umugabo wamugeza iwawe yasoza ibyo yashakaga agahita akwica."
Uwitwa Hadija utegera ahitwa kuri Cosmos mu Murenge wa Rwezamenyo, yagize ati " Twe ntabwo turi indaya twitwa indangamirwa, umva ahubwo mudukorere ubuvugizi kubera ko abagabo bongeye bya bindi byabo byo kutwica kandi byari byararangiye."
Umugore witwa Mukansanga Chantal, we avuga ko yumvise, ko indaya ziri kwicwa n'abagabo ziba zaranduje agakoko gatera sida.
Ati " Numvise bavuga ngo ziba zarabanduje noneho abo bagabo nyuma bamara kubimenye bakagaruka bakazica."


Kinyarwanda
English
Swahili









