issa
U Rwanda na Hong Kong mu bufatanye bushya bwo Kurwanya gusorerwa kabiri

Oct 9, 2025 - 13:16
 0

U Rwanda na Hong Kong basinyanye amasezerano yo gukuraho gusorerwa kabiri ku bashoramari bo mu mpande zombi, azwi nka Double Taxation Avoidance Agreement (DTAA). Aya masezerano agamije gufasha mu koroshya ishoramari no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Amasezerano asinywe yitezweho gukuraho inzitizi zishingiye ku misoro, aho umushoramari atazongera gusorera rimwe mu gihugu cye n'irindi akoreramo. Ibi bizafasha cyane abashoramari bo muri Hong Kong n’u Rwanda gukora ubucuruzi mu bwisanzure no kugabanya igihombo cyaterwaga no gusorerwa kabiri.

Uretse koroshya ubucuruzi, aya masezerano azongera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo:

  • Serivisi z’imari
  • Inganda
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubwikorezi
  • Uburezi

Ibi bizatuma u Rwanda rubona amahirwe yo gukorana n’ibigo bikomeye byo muri Hong Kong, ndetse no gukomeza gufungura amarembo y’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga n’inganda.

Ni mu gihe Hong Kong isanzwe izwi nk’icyicaro cy’ubucuruzi n’ihuriro ry’amasoko mpuzamahanga, kandi n’Abanyarwanda benshi bahakura ibicuruzwa bitandukanye, cyane cyane ibikoresho byifashishwa mu nganda.

Ubufatanye nk’ubu buzanongera icyizere cy’abashoramari mpuzamahanga mu Rwanda no mu karere, bityo bugafasha mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.