'Serivisi' zagize uruhare ku kigero cya 48% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda 2024
Urwego rwa serivisi mu Rwanda, rwagize uruhare ku kigero cya 48% mu musaruro mbumbe w’Igihugu mu mwaka wa 2024.
Byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ko serivisi zagize uruhare rukomeye mukuzamura ubukungu bw’igihugu ku kigero cya kigeze hafi kuri 50% mu mwaka wa 2024, aho umusaruro mbumbe wazamutse ukagera kuri miliyari 18,785 Frw uvuye kuri miliyari 16,626 Frw mu mwaka wa 2023.
Ibi bikubiye muri Raporo uru rwego rwashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025.
Uretse uru rwego rwa Serivisi rwagaragaje ikigero cyiza, urwego rw’ubuhinzi narwo rwagize uruhare rwa 25% by’umusaruro mbumbe wose, naho inganda 21%. Mu buhinzi ubukungu bwiyongereyeho 5%, inganda ziyongereyeho 10%, serivisi ziyongeraho 10%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yavuze ko n’ubwo u Rwanda hari ibihano rwafatiwe, abantu badakwiye kugira impungenge kuko ubukungu butazahungabanywa n’ibihano by’amahanga.
Yagize ati: “Ntihazaba ingaruka zikomeye, ntazihari bitewe n’ibintu 2 kuko tumaze igihe kinini cyane ubukungu bwacu buzamuka neza, Leta ishyiraho ingamba z’ubukungu zifatika na gahunda nyinshi Leta ikora ifatanyije n’Abanyarwanda bose mu nzego zitandukanye mu buhinzi, mu buvuzi, mu burezi, ahantu hose.”
Yavuze ko n’ubwo ingaruka zaba, ntizaba zikomeye kandi nabwo zikaba ari iz’igihe gito cyane. Ashimangira ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi hari ingamba igomba gufata ngo ingaruka zibe nke.


Kinyarwanda
English
Swahili









