Minisitiri w’Intebe, Dr.Ngirente, yakiriye Lord Irvine Laidlaw
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025, Minisitri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye umuyobozi wa Sosiyete ‘Shema Power Lake Kivu Limited’ yatangije umushinga wo kubyaza amashanyarazi Gaz Méthane mu Kivu.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku ishoramari ryo mu rwego rw'ingufu na gahunda zo kwagura ibikorwa by'umushinga wo kubyaza umusaruro Gaz Méthane mu Kiyaga cya Kivu.
Ikigo Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK Ltd) Cyatangije umushinga wo kubyaza amashanyarazi Gaz Méthane iboneka mu Kivu nyuma y’uko u Rwanda na Congo basinye amasezerano yo kurinda ibidukikije mu bikorwa byo gucukura Gaz Méthane mu Kivu
Iki kiyaga cya Kivu gifite metero zisaga 500 z’ubujyakuzimu, aho cyohereza mu mazi yacyo Gaz méthane iturutsemo hasi. Mu kuyibyaza umusaruro hoherezwa ibitembo binini mu mazi bikayivangura.


Kinyarwanda
English
Swahili









