issa
Nyuma yo gutsindwa na PSG, Simone Inzaghi ashobora gutandukana na Inter Millan

Jun 1, 2025 - 09:57
 0

Simone Inzaghi ategerejwe mu biganiro bikomeye n’ubuyobozi bwa Inter, mu gihe Al Hilal imugaragariza ubushake bukomeye bwo kumwegukana

Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League n’ikipe ya Paris Saint-Germain, Simone Inzaghi ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma nk’umutoza wa Inter Milan. Amakuru yizewe aturuka mu bakinnyi b’imbere muri iyi kipe y’i Milan yemeza ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hateganyijwe ibiganiro bikomeye hagati ya Inzaghi n’ubuyobozi bwa Inter hagamijwe gusuzuma ejo hazaza he n’icyerekezo cy’ikipe.

Ibyo biganiro bizibanda ku isesengura ry’umwaka w’imikino urangiye harimo gutakaza igikombe cya Serie A no gutsindwa ku nshuro ya kabiri ku mukino wa nyuma wa Champions League nyuma y’uwa 2023 batsinzwe na Manchester City. Kuri iyi nshuro ya 2025 Inter yanyagiwe na PSG ibitego 5–1 mu mukino wabereye i Munich, ibintu byazamuye urusaku mu buyobozi no mu bakunzi b’iyi kipe.

Inzaghi w’imyaka 48 amaze imyaka itatu atoza Inter Milan aho yayihesheje ibikombe bitandukanye byo mu Butaliyani birimo Coppa Italia na Supercoppa, akanayigeza ku rwego mpuzamahanga ariko nubwo ibikorwa bye byashimwe mu bihe byinshi, impamvu zishingiye ku musaruro mu mikino ya nyuma n’umutwaro w’ubukungu Inter ikomeje guhura na wo biri mubigiye bituma ubuyobozi burebera hamwe icyakorwa n’impinduka nshya bwazana.

Ibi bije mu gihe ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashyize ku meza amafaranga menshi kugirango yegukane uyu mutoza w’Umutaliyani. Al Hilal, imaze kwegukana shampiyona ya Saudi Pro League irifuza kongera imbaraga mu buyobozi bwa tekiniki mu rwego rwo gukomeza kureshya impano z’Abanyabulayi.

bivugwa ko Inzaghi yahawe umushahara uruta kure uwo ahembwa na Inter, ndetse akanahabwa ubwisanzure bwuzuye mu bijyanye no gufata ibyemezo bya tekiniki, Uyu mugambi ukomeye wa Al Hilal waje mu gihe Inter irimo kwibaza ku bukungu bwayo no ku musaruro muke wa vuba aha ushobora gutuma impande zombi zitandukana mu buryo bworoshye.

Nubwo Inzaghi yubaha amasezerano ye na Inter bivugwa ko arimo gutekereza byimbitse kuri iki cyifuzo cya AL Hilal gishobora kumushira mu yindi si y’umupira w’amaguru aho azajya ahembwa umushahara mwinshi, imishinga y’igihe kirekirendetse na Championa ya Saudi Arabia bimukurura.

Amakuru aturuka mu Butaliyani avuga ko bamaze gutangira gutekereza ku bashobora gusimbura Inzaghi barimo Thiago Motta uherutse kuva muri Bologna nyuma y'umwaka mwiza ndetse na Antonio Conte wigeze gutoza Inter akaba nta kipe afite kugeza ubu.

Ibiganiro biteganyijwe mu cyumweru gitaha bishobora kuzaba ari byo birangira ibihe byiza bya Simone Inzaghi muri Inter Millan cyangwa bikabyutsa icyizere gishya ku mikoranire ye na Inter Millan.

Bitero Am the captain of my soul. 0791517856