Arsenal yiteguye gutanga miliyoni £70 n’umushahara wa £300,000 kuri Rodrygo
Umuyobozi wa Siporo muri Arsenal, Andrea Berta, arimo gukora ibishoboka byose ngo arebe ko yavana Rodrygo muri Real Madrid, aho yatangiye ibiganiro bya mbere n’abahagarariye uyu mukinnyi kugira ngo asobanukirwe niba bishoboka ko yakwimukira muri Arsenal.
Amakuru avuga ko Real Madrid yaba yiteguye kugurisha Rodrygo ku mafaranga agera kuri miliyoni £70, nubwo bemera ko agaciro ke nyakuri kari hafi ya miliyoni £100.
Bivugwa ko Arsenal yiteguye gutanga amasezerano akomeye kuri Rodrygo, ashobora kumugira umwe mu bakinnyi bahembwa menshi muri iyi kipe, aho yaba ahembwa hejuru ya £300,000 ku cyumweru, nk’uko William Saliba na Bukayo Saka bashobora kuzajya bahembwa mu masezerano yabo mashya.


Kinyarwanda
English
Swahili









