APR FC yashimiye rutahizamu ku musanzu we hanze y’ikibuga

Jan 23, 2025 - 02:26
 0

Ikipe ya APR FC yatandukanye na rutahizamu w’umunya-Nigeria witwa Godwin Odibo.

Mu ijoro rya cyeye tariki 20 Mutarama 2025, binyuze kumbuga nkoranyamabaga zayo nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko itandukanye ku mugaragaro n’umunya-Nigeria Godwin Odibo ariko mu buryo bw’ubwumvikane.

Mu butumwa ikipe ya APR FC yashyize ahagaragara yashimiye byimazeyo uyu mukinnyi ku musanzu we yaba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga ariko inamwifuriza amahirwe masa ku hazaza he.

Godwin Odibo yari amaze amezi 6 mu ikipe ya APR FC ariko kubera kubura umwanya uhagije wo gukina ndetse n’iminota micye ahawe ntayibyaze umusaruro biri mu byatumye iyi kipe itekekereza gutandukana nawe.

Nubwo uyu mukinnyi ari we umaze gutangazwa ariko hari amakuru avuga ko APR FC iri mu biganiro n’undi munya-Nigeria witwa Johnson Chidiebele, vuba nawe ashabora gutangazwa nk’uwatandukanye nayo.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu yamaze kongeramo abakinnyi 3 bashya mu bari basanzwe ndetse 2 muri bo barimo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi ku munsi wejo hashize tariki 20 Mutarama 2025, bakoranye n’abandi imyitozo i shyorongi.

Ikipe ya APR FC isubukuye imyitozo yitegura imikino ya Heroes Cup igomba gukinwa tariki 28 mutarama 2025, aho izakina na AS Kigali yabasha kwitwara neza ikagera Final itegereje ikipe izakomeza hagati Rayon Sports na POLICE FC.

Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 31.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.