issa
Mageragere: Ibyishimo ni byose nyuma yo  kubakirwa kaburimbo

Jan 3, 2026 - 09:57
 0

Abaturage bo mu Murenge wa Mageragere, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’aho muri uyu Murenge hashyiriwemo umuhanda wa kaburimo w’ibirometero 8,6 uzava Miduha – Mageragere ngo kubera ko uzoroshya imihahirane n’indi mirenge bahana imbibi.

Aba baturage babwiye UKWELITIMES, ko babaga mu bwigunge ndetse nk’abataba mu Mujyi wa Kigali kubera ikibazo cyo kutagira umuhanda mwiza.

Abaturage bashimangira ko kutagira umuhanda byabagiragaho ingaruka cyane ko banaburaga ibinyabiziga bibatwara kubera ko abashoferi benshi n’abamotari batinyaga ko byangirika cyangwa bakabaca amafaranga y’umurengera kugira ngo babatware.

Bavuga ko uyu muhanda ndetse wanakemuye ikibazo cy’ibyondo cyawugaragaramo iyo imvura yabaga yaguye n’umukungugu mwinshi wawubagamo mu gihe cy’izuba.

Uwiduhaye Aline wo mu Kagarin ka Kavumu mu Murenge wa Mageragere, yagize ati “ Ubu natwe noneho navuga ko twabaye abanyamujyi, tagisi ntizikiduhenda ikindi dusigaye tudatinda mu nzira kuko mu minota umuntu aba ageze mu Mujyi."

Niyoyita Emmanuel we yagize ati “ Mbere n'abamotari bangaga kutuzana ngo.umuhanda ni mubi ariko ubu byarahindutse ikindi umuntu rwose agenda neza kuko umuhanda imeze neza."

Umushoferi witwa Kwitonda Aimable, nawe avuga ko yishimiye ko uyu muhanda wa Mageragere wibatswe kubera ko uzatuma imodoka zabo zitazongera kujya zipfa kwangirika.

Ati “Mbere twahuraga n’ibibazo byinshi kubera ko imodoka zarahangirikiraga bigatuma noneho abashoferi benshi banga kuhakorera bitewe n’icyo kibazo n’icy’ibyondo kuko mu gihe cy’imvura wabaga urimo ibyondo byinshi."