Abantu babiri b'i Rwamagana bishe abo bashakanye bakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye abantu babiri bo mu Karere ka Rwamagana igifungo cya burundu nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica abo bashakakanye.
Isomwa ry’izi manza ryaba bantu uko ari babiri ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026.
Ubwo uru rukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwasoreraga izi manza mu ruhame mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Myumbu mu Karere ka Rwamagana.Mu rwa Mbere
rwaregwagamo abantu babiri barimo Nyirahabiyaremye Agnes na Mugenzi Joseph. Nyirahabiyaremye Agnes yaregwaga kwica ateye icyuma umugabo we Habufite Jean Pierre, bwavuze ko ubu bwicanyi yabukoze ku wa 2 Mutarama 2026.
IBwavyze ko icyo gihe umugabo witwa Mugenzi Joseph bari bacuditse ari we waguze icyuma cya 500 Frw bamuteye ndetse yizeza uyu mugore ko azahita amugira uwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye Nyirahabiyaremye Agnes igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha no kugikora abigambiriye. Mugenzi Joseph waguze icyuma cyakoreshejwe mu kwica we yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.
Urubanza rwa Kabiri rwabaye urwa Karamage Jean Claude wishe umugore bari barashakanye n’umwana wabo w’imyaka itatu, iki cyaha yagikoze tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Rwahamije uyu mugabo ko yishe umugore n’umwana we ku bushake na we akatirwa igifungo cya burundu.
Mu iburanisha ryari ryabaye tariki ya 24 Werurwe 2026, aba bose bari baburanye bemera ibyaha byo kwica abo bashakanye bakavuga ko byaturukaga ku makimbirane yo mu muryango babaga bafitanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









