issa
Nigeria: SERAP yasabye Tinubu guhagarika ibikorwa byo kumviriza abavugira kuri telefone

Feb 22, 2026 - 14:03
 0

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza muri Nigeria, SERAP, wasabye Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, gutegeka Minisitiri w’Itumanaho n’Ikoranabuhanga w’icyo gihugu, Bosun Tijani, guhagarika porogaramu zikoreshwa mu kumviriza abaturage bakoresha telefone igihe bayivugiraho.

Ni umwanzuro Umuryango wa SERAP wafashe nyuma y’amagambo yavuzwe n’uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Kaduna muri Nigeria, Nasir El-Rufai, wavuze ko ibiganiro byose Umujyanama mukuru mu by’Umutekano w’icyo gihugu, Nuhu Ribadu, yavugiye kuri telefone byafatwaga mu ibanga rikomeye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni bimwe mu byo umuryango wa SERAP washyikirije Leta ya Nigeria ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, bishyizweho umukono n’umuvugizi wungirije w’uwo muryango, Kolawole Oluwadare.

Muri iyo baruwa, SERAP isaba Leta ya Nigeria gushyiraho uburyo busobanutse kandi bwumvikana bushingiye ku mategeko, bw’uko abantu bakoresha telefone bajya bumvirizwa ariko ibyo bigakorwa hari impamvu yumvikana kugira ngo uburenganzira bw’abaturage bwubahirizwe.

Nasir El-Rufai wahoze ari Guverineri w’intara ya Kaduna muri Nigeria yaherukaga nubundi kunenga Leta y’icyo gihugu kumviriza abaturage kuri telefone, aho yavuze ko ubwo yendaga gukurwa ku buyobozi yahamagawe n’uwamugiraga inama gusa akaza gutungurwa no kumva ibyo yavugiraga kuri telefone bitangazwa mu itangazamakuru.

SERAP yasabye Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, gutegeka Minisitiri w’Itumanaho gukuraho imirongo ituma iyo umuturage cyangwa undi wese uvugiye kuri telefone yumvwa n’abo muri Leta, kuko ngo byica uburenganzira bw’abaturage bwo kuvuga ibyo batekereza igihe bashakiye cyose.

Umuryango wa SERAP uharanira uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza muri Nigeria uvuga ko Leta y’icyo gihugu ifite uburenganzira n’inshingano zo kurinda umutekano w’igihugu no kurwanya ibyaha bikorerwa ku bikoresho by’ikoranabuhanga, ariko ibyo bitakagombye kwica uburenganzira bw’abaturage bwo kwisanzura mu byo bavuga.

Uyu muryango wasabye Leta ya Nigeria gukuraho vuba na bwangu amabwiriza ayemerera gutega amatwi no kumviriza abaturage igihe bavugira kuri telefone, uretse ko kugeza ubu Leta y’icyo gihugu ntacyo iratangaza kuri iki kibazo.

Feb 22, 2026 - 17:00