Perezida Ndayishimiye yirukanye Umupolisi mukuru ukekwaho kwiba umuceri wagenewe abapolisi
Perezida wa Repubulika y’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri iki gihe, Évariste Ndayishimiye, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu gipolisi umu Coloneli umwe ukurikiranyweho kwiba imifuka y’umuceri wagenewe gutunga abapolisi.
Nk’uko amakuru yatangajwe abivuga, uwo mupolisi wo ku rwego rwa Coloneli yashinjwe kunyereza imifuka y’umuceri yagombaga kugaburira abapolisi, ibintu byafashwe nk’icyaha gikomeye cyo kwangiza imiyoborere n’imibereho y’abari ku rugerero.
Iki cyemezo kije mu gihe African Union iyobowe muri iki gihe n’u Burundi, ishyira imbere imiyoborere myiza, kurwanya ruswa no kubazwa inshingano ku bayobozi.
Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Perezida Ndayishimiye kigaragaza ko Leta y’u Burundi ishaka gukaza ingamba zo guhangana n’abanyereza umutungo wa Leta, cyane cyane uwagenewe inzego z’umutekano mu rwego rwo kwiyeza mu ruhando mpuzamahanga.
Ntihatangajwe andi makuru arambuye ku bihano by’amategeko uwo Coloneli ashobora gukurikiranwaho, ariko kwirukanwa kwe byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









