Amajyaruguru: Imyumvire iri mu bitiza umurindi igwingira mu bana
Mu nama yahuje inzego zitandukanye ku kibazo cy'imirire mibi n'igwingira mu Ntara y'Amajyaruguru, imyumvire y'ababyeyi yaragarajwe nk'inzitizi mu kurandura imirire mibi ituma abana bagwingira.
Minisitiri w' Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee yabitangarije, nyuma y'inama yibanze ku kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyi Nama yanitabiriwe n'abayobozi mu nzego zose mu turere tugize iyo Ntara ndetse n'imiryango itari iya Leta, ababyitabiriye banasabwe guhuza imbaraga kugirango ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira kirangire burundu.
Minisitiri Uwimana Consolee mu ijambo yagejeje ku bitariye iyo nama, yavuze ko imirire mibi n’igwingira biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umwanda, amakimbirane mu ngo, ubusinzi n'inda ziterwa abangavu. Yanasabye abayobozi n’abafatanyabikorwa mu Ntara y'Amajyaruguru guhuriza hamwe imbaraga, bagafatanya iki kibazo kigakemuka burundu.
Aganira na RTV, nyuma y'iyo nama Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yagarutse byihutirwa mu gukemura ikibazo cy'imirire n'igwingira bigaragara mu turere harimo n'uturere two mu Ntara y'Amajyaruguru.
Yagize ati "Ni ubukangurambaga tugiye gukora, ni ugutoza abantu kurya indyo yuzuye, cyane ko mu Gihugu cyacu ibiryo bihari, ni ukubatoza uburyo bitegurwa no kubatoza uburyo bihabwa abana, ntabwo ari ngombwa kugaburira abana ibiryo byuzuye isahani, ushobora kumugaburira ibiryo bike byujuje intungamubiri umwana agakura neza."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ihuriro ry'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda Cladho, Dr Safari Emmanuel, avuga ikibazo cy'igwingira mu turere turimo Akarere ka Gicumi giterwa n'imyumvire y'ababyeyi.
Yagize ati" Aho bipfira ni imyumvire y'ababyeyi ariko nanone no kudakurikirana imibereho y'abana kuko niba umubyeyi yumva umwana adafite uburenganzira, yumva ko umwana agomba kubona indyo yuzuye, ni ikibazo cyane aho kugira ngo umubyeyi agaburire umwana indyo yuzuye, amagi, imboga n'ibindi ugasanga agiye kubigurisha."
Guverineri w' intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, mu butumwa bwe aha ikaze abitabiriye iyo nama, yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu Ntara y'Amajyaruguru cyafatiwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kugihashya, ariko anavuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu rugamba rwo guhangana n'icyo kibazo, asobanura ko ubufatanye no guhuza imbaraga ariyo ntwaro yakihutisha umugambi wo kurandura igwingira mu turere two mu Majyaruguru.
Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana bwagaragaje ko Intara y' Amajyaruguru ariyo ifite igipimo kri hejuru mu igwingira, Akarere ka Gicumbi niko kaza ku isonga kuko kari kuri 35% mu igwingira.
Ikibazo cy' igwingira riri ku bipimo byo hejuru by'umwihariko ku karere ka Gicumbi, byagarutsweho mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 20, yabaye mu ntangiro z'uku kwezi.


Kinyarwanda
English
Swahili









