issa
Ali Kiba yamuritse Mutima,Kevin Kade asabirwa itariki ihoraho:Ibyaranze Ikiganiro n'itangazamakuru

Dec 31, 2025 - 14:10
 0

Ku wa 31 Ukuboza 2025 mu masangano ya Kigali Convention Center habaye ikiganiro n'abanyamakuru cyarimo Umujyi wa Kigali, abafatanyabikorwa n'abahanzi baza kuririmba muri "The Last Night ". 

Kevin Kade yashimiye Ali Kiba witabiriye igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu (5) aho yavuze ko yakuze amurebereraho urugero.

Ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye mu masangano ya Kigali Convention Center, mu mujyi wa Kigali.

Abahanzi bitabiriye barimo Kevin Kade, Ali Kiba, Angel Mutoni, Shemi, Kenny K Shot, Diez Dola, Riderman, Bruce The 1st, Shaffy n'abandi.

Umuvugizi w'umujyi wa Kigali yasobanuye ko mu mujyi wa Kigali hari ahandi haza kuba ibindi bitaramo nko kuri Kigali Pele Stadium na Canal Olympia. Yavuze ko gahunda y'ibitaramo byo gushyushya umujyi izakomeza no mu bihe biri imbere.

Ali Kiba yafashe ijambo avuga ko yakuze akunda Dr Jose Chameleone kandi ko byamufashije gukora umuziki mu Kiswahili. Yabwiye abari bateraniye aho ko yatangiye umuziki akiri muto ariko akaba yarafashijwe n'ikinyabupfura. 

Ali Kiba yaboneyeho umwanya wo guha ikaze umuhanzikazi w'umunyarwandakazi witwa Mutima. Mutima yafashe umwanya ashimira Ali Kiba amwibutsa ko kumushyira muri Kings Music ari iby'agaciro. Byamurenze ararira bitewe n'uko yari yarabuze uwamuha ukuboko mu muziki.

Riderman yashimiye Kevin Kade ahamya ko bakoranye akinjira mu muziki kandi ko akwiriye gushyigikirwa kuko ibikorwa bye birivugira. Ali Kiba yavuze ko kuba yarafashe Mutima byatewe nuko yashimishijwe n'impano ya Mutima. 

Ati"Nabonye Mutima mbona akwiriye gufashwa kandi muri Label yanjye nari nkeneye umukobwa. No muri Kenya, Uganda n'ahandi tuzahafata abahanzi. Ni buhoro buhoro".

Ali kiba yavuze ko yifuza kubera umugisha abandi bahanzi. Yasoje avuga ko amwizereramo kuko afite impano idasanzwe. Yasabye abanyarwanda kumuba hafi.

Mutima yavuze ku myaka ine ari muri Tanzania. Ati"Ibintu byose byarahindutse. Nabonye akazi katari kugenda uko nabitekerezaga. Narasenze cyane Imana imba hafi. Nize igiswahili kandi ubu nzi ibyo abanyatanzania bakunda".

Umuvugizi w'umujyi wa Kigali yasubije ko abantu bose batekerejweho yaba abafite amikoro n'abatishoboye.

Ati"Kuri Kigali Pele Stadium kwinjira ni Ubuntu". Yashimiye abantu ko umujyi wa Kigali uzakomeza gutekerereza abantu bose.

Ali Kiba yabajijwe ku cyo bari gukora ngo umuziki wa Bongo Flava uzasigare mu gihe we na Diamond Platnumz igihe bazaba batagihari ntuzazime. Yavuze ko icyo kibazo ari cyiza ariko bireba buri muhanzi ukora umuziki.

 Ati"Buriya umuhanzi niwe umenya icyo ashaka mu muziki. Iyo ushaka isoko ry'Igihugu, akarere, Afurika cyangwa se isi yose, ni wowe ubigena".

Ali Kiba yavuze ku buhanga bwa Kevin Kade aho yahamije ko yumvise umuziki we kuva agitangira umuziki.

Ati"Umuziki wawe uratandukanye kandi ukora ibirenze ibyo jyewe ntashobora". Ali Kiba yasabye abanyarwanda gushyigikira Kevin Kade kuko afite ahazaza heza.

Igitaramo'The Last Night 'kirabera mu masangano ya Kigali Convention Center, imbuga nshya yagenewe ibikorwa by'imyidagaduro. Haraza no kurasirwa umwaka twinjira mu wa 2026. Kwinjira ni 5000 Frw ahasanzwe na 20,000 Frw ah'abafite amafaranga. 