Bruce Melodie yasabye itangazamakuru gukora iyo bwabaga
Bruce Melodie yahuriye ku rubyiniro na Harmonize

Feb 28, 2025 - 15:01
 0

Bruce Melodie witabiriwe itangwa ry'ibihembo bya 'Trace Awards 2025', ndetse akanabiririmbamo nubwo atari mu bahatanye, yavuze ko yishimira aho umuziki nyarwanda ugeze gusa asaba itangazamakuru gufasha abahanzi nyarwanda.

Bruce yavuze ko yishimira kubona umuziki nyarwanda ugera ku rwego mpuzamahanga ndetse ashimira n'abahanzi bagenzi bakomeje gufatanya kubigeraho.

Ati "Nkunda kubona umuziki nyarwanda ugera ku rwego mpuzamahanga, kandi nubaha bikomeye abahanzi bagenzi banjye, dufatanyije kubigeraho twese hamwe!"

Uyu muhanzi ugezweho mu ruganda rw’umuziki n'imyidagaduro mu Rwanda, Akarere ndetse no mu rwego mpuzamahanga, yaboneyeho no gusaba itangazamakuru ryo mu Rwanda gukora iyo bwabaga bagafasha abahanzi kumenyekanisha ibyo bakora.

Ati "Ariko natunguwe no kubona ntawaduhagarariye muri Trace Awards mu ijoro ryashize. Itangazamakuru ryacu rigomba gukora cyane kurushaho, dukwiye umwanya wacu ku ruhando mpuzamahanga, Tugomba kwigaragaza!"

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards 2025 byabereye muri Zanzibar, abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Element EleéeH na The Ben bose bari bitabiriye gusa nta n'umwe wari mu bahataniye ibihembo. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.