issa
Kizz Daniel agiye guhagarika umuziki abanze yite ku muryango we

Jun 6, 2025 - 14:26
 0

Umuhanzi wo muri Nijeriya witwa Daniel Anidugbe, uzwi cyane ku izina rya Kizz Daniel, yatangaje ko ashobora gufata ikiruhuko cy’izabukuru mu muziki.

Uyu muhanzi, uri guteguza indi EP yise ‘Orange Chase’ mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa nyuma yo gushyira hanze indi EP nshya yise ‘Lemon Chase’, yasobanuye ko ari gushyira hanze indirimbo nyinshi mu gihe gito kubera ko afite indirimbo zirenga 600 ashaka gusohora mbere yo gusezera mu muziki.

Nyuma y’aho atangarije urutonde rw’abahanzi bazafatanya kuri iyo EP nshya ‘Orange Chase’ abinyujije ku rubuga rwa X, umwe mu bafana yanditse ati: “VADO urashaka kuturangiza n’indirimbo nyinshi cyane ✌”

Mu gusubiza uwo mufana, Kizz Daniel yagize ati: “Mfite indirimbo zirenga 600 nshaka gusohora mbere y’uko nshyira inkweto ku ruhande, niyo mpamvu. 

Mu bundi butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, uwo muhanzi yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko mu bijyanye no gufata amajwi (recording), kugira ngo yibande ku muryango we.

Yanditse ati “Sindi bukore izindi ndirimbo… Ndashaka gusa kwishimira ubuzima uko bukwiye… Umuryango wanjye wamaze kunshinja ko mpitamo studio aho kubahitamo, ngiye guhinduka.”