Perezida Trump yifurije urugo ruhire Travis Kelce na Taylor Swift
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yifurije Travis Kelce wambitse impeta Taylor Swift.
Ku wa 26 Kanama 2025 Taylor Swift yashyize hanze amafoto yerekana uko byari bimeze ubwo yambikwaga impeta.
Nta makuru menshi yari yajya hanze kuri icyo gikorwa cyo kwambikwa impeta. Ku mafoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Taylor Swift yanditse ko"Umwarimu wanyu w'Icyongereza n'umutoza wanyu w'imyitozo ngororamubiri bagiye gushakana".
Taylor Swift abarirwa mu bahanzi bakize ku isi aho umutungo we yawukuye mu muziki bitewe n'ibitaramo akora hirya no hino muri za sitade nini.


Kinyarwanda
English
Swahili









