Uburusiya bwagabye igitero gikomeye i Donetsk gihitana abagera ku 24, abandi 19 barakomereka
Ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko abantu basaga 24 ari bo bapfiriye mu gitero cy’indege cy’Uburusiya cyagabwe ku mudugudu wa Yarova, mu burasirazuba bw’akarere ka Donetsk ku wa 9 Nzeri 2025 naho abandi bagera kuri 19 bakakikomerekeramo.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko iki gitero cyagabwe ku basivile bari mu bikorwa byo guhabwa imperekeza, agisobanura nk’igitero cy’ubugome bukabije. Ni mugihe amashusho yasangijwe n’ubuyobozi bwa Ukraine yerekana abaturage baburiye ubuzima muri icyo gitero, barimo abageze mu zabukuru, mu gihe abandi bagize ibikomere bikomeye.
Umuyobozi w’Intara ya Donetsk, Vadym Filashkin, yavuze ko Uburusiya bwagabye igitero ku baturage bari guhabwa imfashanyo, bityo ko bitari intambara ahubwo ari iterabwoba ryambaye ubusa. Yongeyeho ko inzego z’ubutabazi n’abaganga bakomeje ibikorwa byo gufasha ababashije kurokoka no gufata mu mugongo imiryango yaburiye ababo muri icyo gitero.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yasabye ko Uburusiya bushyirirwaho ibihano bishya bikomeye, avuga ko icyo gihugu gikomeje gukora ubwicanyi ku baturage b’inzirakarengane mu gihe kivuga ko kibohora abatuye muri ako gace ka Donetsk.
Yagize ati“ Uburusiya bwiyita ko buri kurokora abantu mu karere ka Donetsk, ariko mu by’ukuri burimo kugaba ibitero by’indege ku bantu baje gufata imfashanyo"
Umudugudu wa Yarova wari utuwe n’abagera ku 2,800 mbere y’intambara yatangiye muri Gashyantare 2022. Wari warafashwe n’ingabo z’Uburusiya muri uwo mwaka, ariko nyuma uza kwegukanywa n’ingabo za Ukraine.


Kinyarwanda
English
Swahili









