
Minisitiri w'Ubukungu wa Irani yegujwe
Minisitiri w'Ubukungu wa Irani yegujwe ashinjwa kugusha ifaranga ry’icyo Gihugu no kutabasha guhagarika izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Minisitiri w'Ubukungu wa Iran, Abdolnasser Hemmati, yeguye ku mirimo ye nyuma y'uko abadepite 182 mu 273 batoye ko yeguzwa, bamushinja gutuma ubuzima muri Iran burushaho guhenda.
Iki gikorwa cyabaye nyuma yuko ubuzima buri gukomera cyane muri Iran ndetse abaturage bakaba bari gutangaza ko babangamiwe no kuzamuka kw'ibiciro.
Perezida Wa Iran, Masoud Pezeshkian yari yagerageje kuvuganira Minisitiri Hemmati, avuga ko Iran iri mu ntambara y’ubukungu na amerika yita Umwanzi ukomeye wa Iran, ariko ibyo ntibyabujije Abadepite gutora ko yeguzwa.
Pezeshkian yavuze ko "Intambara y’ubukungu" Iran irimo muri iki gihe atari intambara y'umuntu umwe, kandi ko bitari bikwiye gushyira ibibazo by'ubukungu iran ifite kuri Minisitiri Hemmati gusa.
Nyuma yo gushyigikira ko Hemmati yeguzwa, Abadepite bemeje ko asohorwa mu biro bye, ndetse atakiri mu mirimo.
Ibi bibaye mu gihe ifaranga rya Iran ryatakaje agaciro cyane, ndetse n'ibiciro ku masoko byagiye hejuru mu buryo bukomeye, bigatuma abaturage batishimira uko ibintu bihagaze mu gihugu.
Nubwo Minisitiri Hemmati yeguye, hitezwe ko Perezida Pezeshkian ashobora gushyiraho umusimbura mu minsi ya vuba.