Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa EU mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, bigamije gushimangira ubufatanye.
Ibi biganiro byabaye ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2026, ku biro bya Minisitiri w’Intebe.
Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko “Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.”
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda EU, ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda.
Mu Ukwakira 2025, uyu muryango wahaye u Rwanda miliyoni 95 z’Amayero yo gufasha BioNTEch gukorera inkingo mu Rwanda mu gihe mu Ugushyingo 2025 kandi u Rwanda, EU n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, byagiranye amasezerano yo guteza imbere umushinga wiswe “Refugee Socio-Economic Graduation and Livelihood Opportunities in Rwanda”.
Ni umushinga uzamara imyaka itatu, ukazafasha imiryango y’impunzi 3200 n’indi 800 y’Abanyarwanda bazakiriye, kwigira no kubona ibyangombwa nkenerwa ibyikoreye.


Kinyarwanda
English
Swahili









