BOSA yanenze icyemezo cya Ramaphosa cyo kohereza ingabo mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro
Ubuyobozi bw’ishyaka rya BOSA ritavuga rumwe na leta ya Afurika y'Epfo bwanenze icyemezo cya Perezida Cyril Ramaphosa wahisemo kohereza ingabo za gisirikare mu bice byugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Ni ibyavuzwe n’Umuyobozi w’ishyaka rya Build One South Africa, Mmusi Maimane ku wa 17 Gashyantare 2026, ubwo yari mu nama y’Inteko Ishinga Amategeko yari yanatumiwemo abatavuga rumwe na leta y’icyo gihugu.
Mu ijambo rye, Maimane yavuze ko kohereza igisirikare mu duce twibasiwe n’ibyaha atari igitekerezo kiza gishobora gutanga igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke umaze igihe uhangayikishije Afurika y'Epfo, avuga ko ku munsi umwe gusa hicwa abaturage barenga 64, bityo ko hakenewe ingamba zifatika zirengera abaturage aho kubikuraho gusa ngo ingabo zoherejwe.
Yagize ati “Kohereza ingabo mu mihanda mbona ntacyo ibyo bigiye gukemura. Icyo gitekerezo nta gisubizo kirambye gitanga ku baturage barenga 64 barimo kwicwa buri munsi. Leta ikeneye gutekereza ku ngamba zo kongera umutekano ufatika mu bice byose by’igihugu no kongera uburyo bwo kwirinda ku buryo abaturage na bo ubwabo bashobora kwirwanaho mu gihe bibaye ngombwa.”
Maimane yasabye leta ya Afurika y'Epfo kandi kurwanya ubusumbane mu baturage aho usanga abimukira muri icyo gihugu bahabwa agaciro cyane kurusha abenegihugu, kongera ingamba zirwanya ubushomeri mu rubyiruko, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gushora imari ingana mu bikorwa by’iterambere mu bice byose by’icyo gihugu, avuga ko iyo ari yo ntambwe ya mbere yarwanya ibibazo by’umutekano muke n’ubwicanyi aho guhora mu ntambara gusa.
Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, wari wanitabiriye iyo nama, yari aherutse gutangaza ko leta y’icyo gihugu iri muri gahunda zo gukaza umutekano gusa mu bice bimwe na bimwe byugarijwe n’umutekano muke, ubwicanyi n’ubujura, ibintu abatavuga rumwe na leta ye bakomeje kunenga bavuga ko ibyo nta gisubizo kirambye byatanga.
Ibi bibaye mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu cya Afurika y'Epfo hakomeje kuvugwa irondaruhu n’ivangura ku bantu, aho abaturage bavukiye muri icyo gihugu rimwe na rimwe bimwa serivisi nyamara zigahabwa abimukira b’abazungu bavuye mu bihugu bitandukanye birimo Amerika n’ahandi ku isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









