issa
Guinea: Nyuma yo gutora itegeko nshinga rishya hagiye kuba amatora ya Perezida

Sep 26, 2025 - 17:05
 0

Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Guinea, Amadou Oury Bah, yatangaje ko amatora mashya ya Perezida n’Ayabadepite azabera rimwe muri uyu mwaka wa 2025.

Ibi yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ariko nyir'izina akaba abitangaje nyuma y’icyumweru kimwe gusa muri icyo gihugu hatowe itegeko nshinga rishya ryemerera icyo gihugu kongera kuyoborwa na gisivile nyuma y’imyaka itanu cyari kimaze kiyoborwa na politike y’igisirikare.

Ibyavuye mu matora y’iryo tegeko nshinga yabaye ku wa 21 Nzeri 2025, byo byerekana ko abatoye barenga 86% bemeye iryo tegeko nshinga rishya ku kigero cya 89.38%, by’umwihariko ibi bikaba byerekana uko iryo tegeko nshinga ryanyuze benshi muri icyo gihugu kuko iryo tegeko nshinga ryasabwaga gutorwa byibuze ku kigero cya 50% kugira ngo rihabwe agaciro.

Iri Tegeko Nshinga rishya ryatowe kuri icyo kigero cya 89.38% benshi batatekerezaga rivuga ko aba civili na bazirikare bose bemerewe kwiyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu cya Guinea, rivuga ko kandi igihe cyo kuyobora kiyongereye kuva ku myaka 5 kugera kuri 7, Rikaba rinavuga ko Perezida yemerewe kwiyamamaza muri manda ebyiri zikurikirana kandi ikirenze kuri ibyo ni uko 1/3 cy’inteko ya Sena kigomba kujya gitorwa na Perezida uri ku buyobozi.

Uretse ibyo abayobozi b’ishyaka ry’abatavuga rumwe na leta bakomeje kuvuga ko iryo tegeko nshinga risenya Guinea ndetse ko habaye uburiganya mu matora yaryo aho umwe mu bayobozi w’ishyaka ry’abatavuga rumwe na leta yabwiye Itangazamakuru ko ibisubizo byayo matora y’iryo tegeko nshinga byari byarateguwe mbere y’uko bitangazwa.

Kugeza ubu nta gihe nyacyo cyatangajwe ko ari cyo ayo matora ya Perezida wa Guinea ateganyijwe kuzera muri uyu mwaka, n'aho azaberaho uretse ko ateganyijwe kuba gusa muri 2025 nk’uko Minisitiri w’Intebe wa Guinea yabitangaje mu gihe abatavuga rumwe na leta yayo bo bakomeje kwinubira ibyatangajwe.

Sep 26, 2025 - 17:03