A$AP Rocky agiye gusubira mu rukiko

A$AP Rocky agiye gusubira mu rukiko

Feb 28, 2025 - 09:40
 0

Umuraperi w'Umunyamerika A$AP Rocky akaba n'umugabo wa Rihanna agiye gusubira mu rukiko kuburana ubujurire bwo kurasa mugenzi we A$AP Relli. 

Abanyamategeko ba A$AP Relli basabye Urukiko rwa Los Angeles ko bajurira icyemezo cyafashwe mu minsi yashize cyemeza ko A$AP Rocky nta cyaha cyo kurasa A$AP Relli kimuhama.

Ku wa 19 Gashyantare 2025, nibwo urukiko muri Los Angeles rwasomye umwanzuro w’urubanza A$AP Rocky yaregwagamo kurasa Terell Ephron uzwi ku izina rya A$AP Relli bahoze mu itsinda rimwe rya A$AP Mob.

Urukiko rwatangaje ko uyu muraperi atahamwe n’iki cyaha cyo kurasa uwahoze ari inshuti ye.

Ni nyuma y’uko habuze ibimenyetso bihagije bimushinja gukora iki cyaha, kandi hakaba hatarabonetse ibikumwe bya A$AP Rocky ku mbunda yarashe mugenzi we babanaga mu itsinda, warasiwe muri hoteli.

Nubwo yari agizwe umwere, ariko abunganira A$AP Relli basabye kujurira byatumye urukiko rwanzura ko A$AP Rocky azasubira mu rukiko tariki ya 22 Mutarama 2026.

A$AP Rocky yari guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 muri gereza iyo ahamwa n’iki cyaha.

A$AP Rocky agiye gusubira mu rukiko

A$AP Rocky agiye gusubira mu rukiko

Feb 28, 2025 - 09:40
Feb 28, 2025 - 09:44

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.