issa
Chairman wa APR FC yasubije abafana bifuza ko Darko Novic yirukanwa
Chairman wa APR FC Brig.Gen Deo Rusanganwa

Feb 28, 2025 - 09:41
 0

Chairman wa APR FC, Brig.Gen. Deo Rusanganwa, yatangaje ko bagize amahirwe akomeye kuba umukino wabo na Rayon Sports warigijwe imbere ndetse anasubiza abafana bifuza ko Darko Novic yirukanwa.

Mu cyumweru gishize tariki 21 Gashyantare 2025, nibwo Rwanda Premier League ishinzwe gutegura shampiyona y'u Rwanda, yashyize hanze ingengabihe ivuguruye maze umukino wa APR FC na Rayon Sports wegezwa imbere.

Uyu mukino washyizwe tariki 9 werurwe 2025, wavugishije abantu benshi bitewe ni uko ikipe ya Rayon Sports yari imaze guvunikisha umukinnyi usanzwe abanza mu kibuga witwa Fall Ngagne ndetse na Muhire Kevin utaragaruka neza nyuma y'imvune amaranye iminsi.

Ku munsi w'ejo hashize tariki 27 Gashyantare 2025, umuyobozi wa APR FC Chairman Brig.Gen Deo Rusanganwa yashyize umucyo ku byavugwaga ko APR FC ari yo yaba iri inyuma y'iri hindurwa ry'uyu mukino, avuga ko nta ruhare babigizemo ariko nabo bagize amahirwe akomeye. 

Yagize ati " Ntawabigizemo uruhare, ni Perezida wa Rwanda Premier League wabikoze yaranabisobanuye agaragaza impamvu. Natwe yabitubwiyeho, kubera ko intego zabo ari ukugirango umupira w'u Rwanda utere imbere mu buryo bw'amafaranga ndetse no kuba amakipe yacu yajya hejuru. Rero hari uburyo babikora bagafata amahirwe yuko amakipe nibura yakina ari mu bihe byiza.

Babikoze kunyungu zabo, ntabwo ari kunyungu za APR FC cyangwa iza Rayon Sports ariko natwe tubigiriramo amahirwe. Icyemezo twarakishimiye kuko uyu mukino abafana barawishimira, habamo guhangana mu kibuga ari byo biha ibyishimo abakunzi bacu."

Uyu muyobozi yanatangaje ko kuba APR FC irimo gutsindwa muri iyi minsi ntabwo nk'ubuyobozi babyishimiye ariko baganiriye n'umutoza ndetse n'abakinnyi bavuga ko bagiye kwikosora kuko nabo bitabashimisha.

Yagize ati " Kuri APR FC ntabwo twishimiye gutsindwa nubwo mu mupira habamo gutsinda, gutsindwa cyangwa kunganya ariko kuri APR FC ni ikibazo nibwo bwa mbere bibaye. Twabiganiriye n'umutoza, tumubwira ko ari we ukoze amateka yo gutsindwa 2 mu minsi ya vuba, Tuganira n'abakinnyi, tubabwira ko muri APR ibi ari bishya bemera ko bagiye kubikosora."

Chairman wa APR FC yatangaje ko amanota umutoza agenda ayabura gacye gacye kuko ajya gusinya amasezerano babikoze mu buryo bw'amanota rero aya mbere yarayataye ubwo yaburaga igikombe cya Super Cup batsinzwemo na Police FC ndetse avuga ko naramuka abuze ibindi bikombe bashobora guhita bamusezerera.

Yagize ati " Nababwiye ko abakoze amasezerano bayakoze mu buryo bugendana n'amanota, hari igikombe yabuze cya Super Cup, ubwo hari amanota yatakaje. Nabura n'ikindi gikombe hari amanota azaba atakaje. Uyu mutoza igihe atabonye ibikombe nibwo twatandukana cyangwa tukagira ukundi twumvikana."

Chairma wa APR FC Brig.Gen Deo Rusanganwa ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku munsi w'ejo hashize tariki 27 Gashyantare 2025, mbere y'umukino ikipe ya APR FC yari ifitanye na Gasogi United wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro warangiye APR FC itsinze igitego 1-0.

APR FC kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 37, ikurikiye Rayon Sports iri imbere n'amanota 41.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Chairman wa APR FC yasubije abafana bifuza ko Darko Novic yirukanwa

Feb 28, 2025 - 09:41
Feb 28, 2025 - 15:24