Rayon Sports igiye gutangaza undi mukinnyi, APR FC ikomeje gutoranya impano! Avugwa mu mikino
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Nyakanga 2025, hano mu Rwanda haravugwa amakuru menshi y’imikino mu makipe agiye atandukanye.
Amakuru yacu reka tuyahere muri Police FC yongeye gusubira ku bakinnyi batandukanye na APR FC.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 7 Nyakanga 2025, nibwo habyutse amakuru avuga ko abayobozi ba Police FC bari mu biganiro na Kwitonda Alain Bacca ndetse mu gihe gito araza gutangazwa ku mugararo.
Iyi kipe ya Police FC kugeza ubikomeje kandi ibiganiro na myugariro watandukanye na APR FC witwa Ndayishimiye Diedonne uzwi nka Nzotanga.
Iyi kipe kandi yatangiye imyitozo ku mugararo iyobowe na Ben Moussa wahawe gutoza iyi kipe. Uyu mutoza mu myitozo ye ya mbere yavuze ko aje gutwara igikombe nkuko yabikoze muri APR FC.
Kwitonda Alain Bacca ashobora kujya muri Police FC
Amagaju FC yasinyishije abakinnyi nyuma y’igihe icecetse
Muri iyi wikendi ishize ikipe ya Amagaju FC yatangaje ko yasinyishije imyaka 2 abakinnyi barimo Ntakirutimana Frank ufite imyaka 23 wakinaga muri Musongati FC, Nibibona Eddy w’imyaka 23 wakinaga muri Rukinzo FC ndetse na Assoumane Fati w’imyaka 21.
Gorilla FC kuri uyu wa mbere yasubukuye imyitozo nyuma y’igihe kitari gito. Ni imyitozo yatangijwe na Alain Kirasa uheruka kongera amasezerano azamugeza 2027 nk’umutoza w’iyi kipe.
APR FC yatangaje umukinnyi mushya witwa Nduwayo Alex ufite impano idasanzwe ndetse na William Togui.
Kuri uyu wa mbere tariki 7 Nyakanga 2025, ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije myugariro mushya witwa Nduwayo Alex wavuye muri Gasogi United na William Togui Mel uturutse muri Turkey.
Nduwayo Alex, yagaragaye mu birori bya APR FC ubwo iyi kipe yizihizaga imyaka 30 imaze ibayeho. Uyu musore yigaragaje cyane muri Gasogi United mu mwaka w’imikino ushize wa 2024/2025.
Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Gasogi United yagurishije uyu mukinnyi Milliyoni 25 asinya amasezerano y’imyaka 3.
Ikipe ya APR FC kandi yatangaje kumugaragaro rutahizamu mushya witwa William Togui Mel. Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka 2.
Nduwayo Alex na William Togui Mel, aje yiyongera kuri Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Ssekiganda Ronald, Memel Dao ndetse Ombarenga Fitina.
Nduwayo Alex yerekeje muri APR FC
William Togui Mel yasinyiye APR FC
Rayon Sports igiye gusinyisha undi mukinnyi
Ikipe ya Rayon Sports nayo muri iyi minsi irimo kongeramo imbaraga nyinshi ijyanye n’ibyo umuyobozi wayo yifuza.
Ku cyumweru tariki 6 Nyakanga 2025, nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizmu Biramahire Abeddy ndetse n’umuzamu Drissa Kouyate.
Iyi kipe biravugwa ko igiye gusinyisha kandi Bigirimana Abedi nyuma y’ibiganiro bagiranye bakemeranya umwaka umwe. Bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports irahereza Abedi Milliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rayon Sports kandi yamaze kumvikana na Ntarindwa Aimable wakinaga mu kibuga hagati muri Mukura Victory Sports. Uyu musore bivugwa ko bumvikanye gukinira iyi kipe kugeza muri 2027.
Ntarindwa Aimable arasinyira Rayon Sports
Bernard watangije amagare mu Rwanda yitabye Imana
Nsengiyumva Bertard, watangije amagare mu Rwanda yitabye Imana ndetse kuri uyu wa mbere nibwo yaherekejwe kumugaragaro. Uyu musaza yavutse tariki 17 nzeri 1952. Nsengiyumva yashyinguwe mu karere ka Muhanga aho yari atuye.


Kinyarwanda
English
Swahili









