Umwuka mubi uri hagati ya Donald Trump na Elon Musk uhatse iki?
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yikomye Umuherwe Elon Musk ndetse yamagana bikomeye igitekerezo cy’ishyirwaho ry’ishyaka rye muri politiki ya Amerika.
Donald Trump wari inshuti magara na Elon Musk mu gihe yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu bararebana ayi ngwe kugera aho birirwa batsanyaho binyuze mu magambo batangaza.
Ibi byaje bikurikirana no kuva muri Guverinoma kwa Elon Musk mu kigo yayoboraga cya 'DOGE' ndetse kuri ubu akaba yamaze gutangiza ishyaka rye rya politiki yise 'America Party', ari naryo rwongeye gutuma Trump yikoma Musk bikomeye.
Donald Trump usanzwe uburizwa mu ishyaka ry'Abarepubulikani yagaragaje ko kuza kw'ishyaka rya Elon Musk ari ibintu bije kwica politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse nta shingiro rifite.
Donald Trump na Elon Musk bari inshuti magara ubu bari gusubiranamo
Elon Musk we nyuma yo gutangaza ko yazanye ishyaka rishya muri politiki ya Amerika, yavuze rije guhindura byinshi mu miyoborere y'iki gihugu ndetse igamije ibyiza.
Mu gihe uyu muherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bakomeje guterana amagambo, bamwe mu basesengura politiki mpuzamahanga bavuga ko ibi byaba ari n'inzira yo gutegurira Elon Musk kuzayobora Leta Zunze Ubumwe mu myaka iri imbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









