Hatangajwe icyo Umujyi wa Kigali wungukiye mu kwakira Shampiyona y'isi
Umujyi wa Kigali waberagamo Shampiyona y'isi y'umukino wo gusiganwa ku magare ku nshuro ya mbere ibereye muri Afurika, hari byinshi umujyi n'abawutuye bungutse ariko abategura iri siganwa bataha banishimye cyane.
Mu Kiganiro UKWELITIMES twagiranye n'umuvugizi w'umujyi wa Kigali Madam Ntirenganya Emma Claudine yagarutse kuri byinshi umujyi wa Kigali wungikiye muri uku kwakira Shampiyona y'isi y'Amagare.
Yemeje ko ibyishimo by'abatuye umujyi, akazi bamwe bahabonye ndetse n'ibindi biri mu byo bungukiye muri iri siganwa ryaberaga hano mu Rwanda.
Yagize ati " Ikintu cya mbere Shampiyona idusigiye kiruta ibindi n'ibyishimo. Twagize igihe cyiza cy'ibyishimo by'iminsi 8, abantu bose warabibonaga ko banezerewe, ndetse n'abanyamahanga barabivugaga ko abanyarwanda ari abantu beza."
Yakomeje agira ati " Hari ababibonyemo akazi k'ibiraka, tubonye abakerarugendo benshi, tunatekereza ko bazagaruka kuko banezerewe. Isi yose yari ihanze amaso u Rwanda, twagaragaje byinshi tutaguze kandi tutanasabye, bivuze ko hari benshi batubonye bashobora kuzahaza mu minsi iri imbere cyangwa bakanazana ibindi birori ndetse no kuhashora impari."
Umuvugizi w'umujyi tumubajije ibyo bashoye muri uku gutegura niba byaragarutse (Kunguka), yavuze ko ibyo bakoze byinshi bari barimo kwikorera bo ubwabo nko gukora imihanda, isuku n'ibindi kuko n'ubundi byagumye i Kigali. Ariko kandi bakaba babona hari ibindi birori bizaza kandi niko abanya-Kigali bazaba baboneramo akazi kagiye gatandukanye.
Madam Emma Claudine yagarutse ku ibanga umujyi wakoresheje mu kugira ngo ibi bikorwa bya Shampiyona y'isi y'Amagare bigende neza.
Yavuze ko ibanga ari ubuyobozi bwiza bw'igihugu bureba kure ariko bakaba bararebye inshingano zibategereje nkuko bahora babitozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.
Yagize ati " Ibanga ni rimwe gusa, ni ukugira ubuyobozi bwiza bw'igihugu cyacu, Umukuru w'igihugu ureba kure ariko by'umwihariko hakaba cya kintu yatubwiye, duhora dutekereza ho buri gihe cyo kubazwa inshingano.
Mu kubazwa inshingano, niba usezeranye na UCI, ko bagiye kuzana irushanwa, ese ko ubibemereye uzabikora? Niba uzabikora n'iki usabwa? Gukora cyane twiyemeje, kubazwa inshingano, icyo wiyemeje ukagikora atari ukwemera mu magambo gusa, bituma tubikora bigenda neza."
Umujyi wa Kigali wakoze byinshi kugira ngo imyiteguro ya Shampiyona y'isi y'Amagare ndetse n'irushwa muri rusange rigende neza kuko urebye uko bakanguriye abaturage kuzaba ari benshi ku mihanda ari nako bafatanya n'inzego za Police ndetse n'itangazamakuru wabonaga biteguye mu buryo bwiza Kandi buri wese yabishidukiye cyane.
Abarenga Milliyoni nibo abategura UCI bavuga ko barebye amagare, abasaga ibihumbi bibiri wasangaga bateraniye kuri KCC ahasorezwaga amagare buri munsi mu minsi 8 ya Shampiyona y'isi y'Amagare yaberaga hano mu Rwanda.
Shampiyona y'isi y'Amagare yasojwe ku cyumweru tariki 28 Nzeri 2025


Kinyarwanda
English
Swahili









