'Calm Down' ya Rema na Selena Gomez yinjije miliyoni $300
Calm Down isubiwemo imaze kwinjiza miliyali zisaga 350 Frw (miliyoni $300) avuye mu bayumvise kuva yashyirwa ku mbuga zicuruza imiziki.
Umuhanzi uri mu bahagaze neza muri Afrobeats, Rema yikomanze mu gatuza avuga niyo yareka gukora umuziki, umuryango we,abaturanyi n'abuzukuru nta nzara yazabica
Iyi yabitangaje agamije gushimira Selena Gomez wamuhaye amahirwe bagasubiranamo 'Calm Down '. Rema yavuze ko ahagaritse umuziki yamara imyaka 200 nta kibazo cy'amikoro ahura nacyo bitewe nuko imaze kumwinjiriza miliyoni $300 'Royalties).
Aya yinjiye binyuze mu bayumvise ntiyigeze abariramo ayo yasaruye mu bitaramo ,'Performing fees' cyangwa se sosiyete yamamaza 'endorsement abikesha igikundiro yahawe n'iriya ndirimbo.
Rema w'imyaka 25 y'amavuko akunze kuvuga ko muri Nigeria hatakiri batatu (Big 3) Wizkid, Burna Boy na Davido ahubwo asanga igihe kigeze akiyongeramo bakaba bane.
Calm Down isubiwemo imaze kurebwa na miliyali 1.2 ku rubuga rwa YouTube mu gihe iyanyayo yarebwe na miliyoni 662 kuri urwo rubuga.
Rema nubwo amaze kuba icyamamare mu isi aracyabarizwa muri Mavin Records ya Don Jazzy,umwe mu bahinduye umuziki wa Nigeria ukamamara I mahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









