
Alex Muhangi yemeje ihangana na Bebe Cool
Umunyarwenya Alex Muhangi wo muri Uganda yavuze ko adateze gusaba imbabazi Bebe Cool.
Alex Muhangi utegura ibitaramo by'urwenya bya 'Comedy Store', yanze gusaba imbabazi Bebe Cool nyuma y’uko amureze ko yakoresheje ibihangano bye nta burenganzira.
Mu kiganiro yagiranye n'abakunzi be kuri TikTok (Live), Muhangi yagize ati: "Nta mbabazi nasaba Bebe Cool. Sinaba naramwishyuye ngo aririmbe mu gitaramo cyanjye akabyaga, ngo abe ari najye umusaba imbabazi"
Aba bombi umwuka utari mwiza watangiye kumvikana hagati yabo ubwo Bebe Cool ataririmbaga mu gitaramo, Alex Muhangi yari yamutumiyemo.
Bebe Cool avuga ko kutitabira kwe byatewe n’uko Muhangi atari yujuje ibisabwa kugira ngo aririmbe mu gitaramo cye.
Nyuma y’ibi, umwuka mubi warushijeho kwiyongera ubwo Muhangi yamvikana mu itangazamakuru yibasira Bebe Cool ndetse akitsa no ku muryango we.