issa
RIB yafashe abagabo batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu

Nov 3, 2025 - 12:26
 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abagabo batatu bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibiro 20 aturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajyanywe kugurishwa ku mugabane wa Aziya.

Aba bafashwe barimo uwitwa Tuyisenge Mudatenguha, Sekamana Jean Felix na Shirumuteto Jean Pierre. 

RIB ivuga ko aba bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Ukwakira 2025 , bafite amahembe y’inzovu atatu yakaswemo ibice umunani, bafatwa mbere yo kuyashikiriza umuntu wagombaga kujya kuyagurisha mu bihugu bya Aziya kugeza ubu ugishakishwa.

Amakuru avuga ko aba bari bakoresheje imodoka y’Akarere ka Burera, kubera ko Sekamana yari asanzwe ari umushoferi wayo.

Mu ibazwa ryabo ry’aba bagabo, uwitwa Tuyisenge yavuze ko yakoraga nk’umukomisiyoneri muri ubu bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.

Yakomeje avuga ko hari umuturage wo muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo wari wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe y’inzovu, nyuma nawe amuhuza n’uwitwa Shirumuteto Jean Pierre ayo mahembe arayohereza ambukije mu buryo bwa magendu.  

Shirumuteto we avuga ko yinjiye muri ubu bucuruzi ashaka imibereho, adasanzwe acuruza amahembe y’inzovu.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, we yasobanuye ko ibyaha nk'ibi byo gucuruza amahembe y'inzovu biboneka gake kubera ko usanga akenshi nababyishoramo baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’izira yo kujya kuyagurisha mu bihugu byo hanze.

Yagize ati: "Kubera ingamba zo kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza gukoresha u Rwanda nk'inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ingamba zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu kwirinda kubyishoramo.”

Iki cyaha gihanishwa ingingo ya 58 yo mu itegeko rigenga ibidukikije ivuga ko uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa uwica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye aba akoze icyaha. Gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 frw).

Kugeza ubu aba bagabo bose bafungiye kuri station ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nov 3, 2025 - 12:32