issa
Ingabire Marie Immaculeé yasabye kutavuga imyirondoro ye

Oct 16, 2025 - 15:08
 0

Ingabire Marie Immaculeé yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro. Ni umuhango wabereye muri Kiliziya Gatorika, Pariwasi ya Regina Pacis iri I Remera.

Uwahoze ari umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculeé akiri mu mubiri yasabye ko mu Kiriziya nibamusezeraho bazirinde kuvuga imyirondoro ye kuko ntabwo azaba ari gusaba akazi.

Niko byagenze mu gusezera Ingabire Marie Immaculeé kuko uwari ahagarariye umuryango yavuze ko atari buvuge imyirondoro ye, amashuri yize kuko yarabibabujije. Yanavuze ko yabasabye ko aho kumushyiraho indabo bazabireke bite ku bantu bari mu kaga.

Uhagarariye Umuryango rero yavuze ko bafunguye konte muri Banki bityo hagiye gutangira Ingabire Foundation izajya yita ku bantu bari mu kaga nkuko yabikoraga akiri muzima.

Ingabire Marie Immaculeé yasezeweho bwa nyuma muri Kiriziya ya Regina Pacis yari yuzuye abamukundaga, umuryango we n'abo bakoranye,nyuma ajya gushyingurwa mu irimbi ry'i Rusororo.

 Nk'umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, uhagarariye uwo muryango yavuze ijambo ubundi amusezeraho mu izina ry'abanyamuryango.