Musanze: Babiri bafatanywe litiro zirenga 1000 z’inzoga zitwa Muhenyina
Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafatanye abagabo babiri Litiro z’inzoga zitemewe n’amategeko zitwa Muhenyina.
Aba bagabo uko ari babiri bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’izindi nzego mu mukwabu wo gufata ibinyobwa bitemewe n’amategeko mu Murenge wa Muhoza n’uwa Muko, wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025.
Iyi Nzoga yitwa Muhenyina zirenga litiro 1000 Polisi yazifatiye mu nzengero zari ziherereye mu ngo zabo.
Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zamenewe mu ruhame mu gihe abazifatanywe bo bafungiye kuri Police sitation Muhoza kugira ngo bakurikiranywe n’amategeko.
Polisi ivuga ko abanywa ibi binyobwa byuzuye inenge, usanga bibagiraho ingaruka yo kubyimba amatama n’ibirenge, kunanirwa gukora ibibateza imbere ndetse zikaba n’intandaro y’amakimbirane ahora mu bazinywa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yashimiye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zitemewe n’amategeko zifatwa, zikangirizwa mu ruhame, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kubera ko zibagiraho ingaruka mbi ndetse zikaba n’intandaro y’umutekano muke.
Yagize ati “Usibye kuba zigira ingaruka k’ubuzima bw’uzinywa, zinagira uruhare mu guhangabanya umutekano kuko kenshi usanga aho zinywebwa harangwa n’urugomo n’amakimbirane bidashira.”
Yakomeje agira ati Abazinywa baba biyangiza ubwabo ndetse bakangiza n’ahazaza habo, abo tukabasaba kuzirinda. Mu gihe abazikora baba bangiza umuryango, niyo mpamvu bafatwa bakigishwa ndetse bakaba banahanwa bigenda n’uko amategeko abiteganya.”
Yongeyeho ko amazina nka Muhenyina, Muriture, Akayuki, Igikwangari, Umumanurajipo, Nzog’ejo n’ayandi ahabwa, ibi binyobwa bidafite ubuziranenge bitewe n’agace zikorerwamo, usanga afite ibisobanuro byo kaburira abaturage ko ubunyweye ashobora guhura n’ingaruka mbi, aboneraho kubasaba kubyirinda kugira ngo birinda ingaruka zikomoka ku kubinywa.
Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego izakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibintu bidafite ubuziranenge ndetse ngo kubasaba gutanga amakuru y’aho bikorerwa kugira ngo ababikora bafatwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









