U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 796 bari baragizwe ingwate na FDLR
U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 796 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’umunsi umwe rwakiriye abandi bagera kuri 360.
Aba banyarwanda 796 bakiriwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2025, binjiriye ku Mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka Grande Barrière (La Corniche).
Aba Banyarwanda biganjemo abagore n’abana, bigaragara ko babaga ahantu hatabanyuze, ariko bakaba bagaragaje akanyamuneza ko kongera gukandagira ku butaka bw’Igihugu cyabibarutse.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, bavuga ko hari abagiye mu myaka 2000 bagiye gushakishirizayo ubuzima, mu gihe hari n’abandi bariyo kuva mu 1994 ubwo bahungiragayo.
Bamwe bavuga ko hari abashakaga gutaha ariko umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda ukababera ibamba, mu gihe hari n’abandi bavuga ko baburaga ubushobozi bw’amikoro bwo kubona amafaranga y’urugendo.
Umuvugizi wungirije w’ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko FDLR na Leta ya RDC byahatiraga abasivili barimo aba Banyarwanda kuguma mu bice biberamo imirwano kugira ngo bibifashishe nk’ingambo zibakingira.
Yagize ati “Aba bantu bari barafashwe bugwate n’abarwanyi ba FDLR. Murabizi ko ari bwo buryo bukoreshwa na FDLR na Leta ya RDC. Murabizi ko inkambi ya Kanyaruchinya, Mugunga na Lushagala zari zarafashwe bugwate n’iyi Leta n’abafatanyabikorwa. Iri huriro ryifashishije ubu buryo kugira ngo rigumishe abasivili mu bice biberamo imirwano.”
Ati: “Twe twafashe umwanzuro wo kubasubiza iwabo duhereye ku bacanshuro. Abanyamahanga bose bagomba gusubira iwabo. Twahereye ku bacanshuro b’Abanyaburayi, hakurikiraho ingabo za SADC zirimo abaguye ku rugamba n’abarukomerekeyeho.”
Mu nkambi y’i Goma, UNHCR iracyahafite abandi Banyarwanda barenga 1000 na bo bategereje gutaha mu bindi byiciro. Muri rusange, abagera ku 2500 ni bo bifuje gutaha ku bushake nyuma y’igihe kirekire FDLR yarababujije gutaha.

Kinyarwanda
English
Swahili