FARDC na Wazalendo barwanye: Wazalendo irashinja FARDC gufatanya na M23
Haravugwa imirwano ikaze hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe y’abarwanyi yibumbiye mu cyiswe Wazalendo, mu gace ka Kabunambo ko muri Kivu y'Amajyepfo.
Amakuru atangazwa n’inzego z’aho ashimangira ko Wazalendo bashinje FARDC gufatanya n’umutwe wa AFC/M23, ibintu byahise bituma habaho gushyamirana gukomeye hagati y’impande zombi.
Abatuye Kabunambo bavuga ko amasasu yumvikanye kuva mu masaha ya mu gitondo, aho batangiye guhunga bakeka ko imirwano ishobora kwaguka. Nta mubare w’abaguye cyangwa abakomeretse wari wamemenyekana mu gihe kigufi.
Kugeza ubu, nta rwego rwa leta cyangwa urw’igisirikare cya FARDC ruratanga itangazo ryemeza cyangwa rihakana ibi bivugwa n’abarwanyi ba Wazalendo. Gusa, ibi bibaye mu gihe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo hakomeje kugaragara umwuka mubi n’imitwe yitwaje intwaro ishinja FARDC ubufatanye na AFC/M23, ibintu Kinshasa ishinja “ibihuha bigamije gutera urujijo.”
Abasesenguzi bavuga ko gukomeza kwitana ba mwana hagati y’inzego zigize ingabo n’imitwe yiyemeje gufatanya na leta mu kurwanya M23 bishobora kongera umutekano muke n’uruhurirane rw’imitwe ishyamiranye, ariko na none bikaba ari inyungu kuri M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









