SHeebah Karungi yahaye inkwenene Cindy Sanyu, Kanye West yavuze ko Jay-Z ashaka kumwica, Kwa Justin Beiber ishyamba si ryeru: Avugwa mu myidagaduro
Amakuru avugwa mu myidagaduro muri Afurika no hirya no hino ku Isi.
Umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi, yahaye urw'amenyo mugenzi we Cindy Sanyu basanzwe batumvikana wamushimagije agaragaza ko ari umuntu wita ku bantu.
Mu mashusho yaciye kuri TikTok, Cindy Sanyu yashimangiye ko Sheebah Karungi ari umuntu ugira urukundo kandi uzi kwita ku bantu, kuko yigeze kumwitaho ubwo yari atwite, ndetse akaba ari ibintu amushimira cyane.
Ati "Sheebah yanyitayeho mu igihe nari ntwite. Mu mezi icyenda yanzaniraga imbuto zitandukanye buri munsi, ndetse tugatemberana kugira ngo nkore imyitozo ngororamubiri. Ni umuntu mwiza."
Aya magambo ya Cindy Sanyu mugenzi we Sheebah Karungi yayahereyeho ahita agaragaza ko n'ubundi asanzwe ari umuntu mwiza kandi w'ingirakamaro mu bintu byose mu butumwa yanyujije kuri X.
Cindy Sanyu yagiriye inama Winnie Nwagi yo kuva muri label ya Swangz Avanue
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Cindy Sanyu yagiriye inama Winnie Nwagi yo gutekereza kure akava muri label ya 'Swangz Avanue' kugira ngo azamure urwego rwe.
Cindy yagaragaje ko iyi label idindiza umuziki wa Winnie Nwagi aho kumuzamura, agashimangira ko aramutse ayivuyemo aribwo yagera kure kuko abakunzi bo abafite.
Ibi yabivuze nyuma y'ibyari bimaze iminsi bivugwa ko Winnie Nwagi n'iyi label batameranye neza akaba yifuza kuyisohokamo, nubwo we nta kintu yigeze abivugaho niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma.
Taylor Swift yagizwe umuhanzikazi mwiza w'ikinyejana cya 21
Billboard isanzwe ikora intonde zitandukanye, yakoze urutonde rw'abahanzikazi beza b'ikinyejana cya 21, aho Taylor Swift yaje ku mwanya wa mbere ahigitse abarimo Rihanna.
Abandi baje mu bahanzikazi 10 harimo Rihanna, Beyoncé, Adele, Katy Perry, Lady Gaga, P!nk, Ariana Grande, Miley Cyrus na Alicia Keys.
Kwa Justin Beiber ishyamba si ryeru
Umuryango wa Justin Beiber n'umugore we Hailey Beiber bongeye kugarukwaho mu itangazamakuru, nyuma y'uko kuri TikTok hakomeje gucicikana amashusho Justin Beiber yiyama umugore we amubuza kumukoraho.
Ni amashusho bitekerezwa ko yafashwe mu 2018 nyuma y'uko bari bamaze gushyingiranwa. Ni amashusho yongeye kuzamura impaka ku nkuru zo gutandukana kwabo zagarutsweho mu 2024.
Icyakora nyuma y'uko bibarutse mu mpera za 2024, ibihuha byo gutandukana kwabo byaragabanyutse, cyane ko Justin Beiber yavuze ko uyu mwana yongeye kubahuza.
Hailey Beiber yiteguye kurega abamusebya kuri interineti
Hailey Bieber umugore wa Justin Bieber yiyemeje gukurikirana mu mategeko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumutuka abandi bamukwirakwizaho ibihuha.
Uwahaye amakuru TMZ yayibwiye ko uyu mugore yarembejwe n'imvugo z'urwango n'ibihuha akomeje kwakira ku mbuga nkoranyambaga. Mu kubica arashaka kwerekeza mu nkiko kugira ngo bamurenganure.
Uwo watanze amakuru yavuze ko yiyambaje umwunganizi wa Cardi B mu mategeko witwa Lisa Moore kuko ibirego byo ku mbuga nkoranyambaga abizobereyemo.
Kanye West niwe nkuru nyamukuru mu myidagaduro muri Amerika
Umuraperi Kanye West akomeje guteza intugunda ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri X bitewe n'amagambo atavugwaho rumwe akomeje gucishaho.
Kuri ubu arimo gutangaza ko Jay-Z ashaka kumwica, aho yemeza ko abizi ko uyu mugenzi we ashaka kumwica nubwo ntagihamya yerekana.
Uyu muraperi akaba akomeje kwibasira umuryango wa Jay-Z na Beyoncé, dore ko ku wa Kabiri yari yatangaje ko abana babo b'impanga (Rumi Carter na Sir Carter) abona bafite ibibazo byo mu mutwe.
Ku rundi hande kandi, uyu muraperi yasohoye urutonde rw'abantu bamugambaniye mu buzima bwe ku buryo badashobora kumuhoza amarira bamuteye.
Abatunguranye kuri uru rutonde, ni abana be, Kim Kardashian wahoze ari umugore we n'umurynago we, John Legend, Jay Z Amber Rose n'abandi.
Uru rutonde ruriho uruganda rwa Adidas bagiranye amakimbirane igihe kirekire kubera imyitwarire ye yo kwanga Abayahudi.
Kanye West yasohoye urutonde rw'abantu bamugambaniye
Ku rundi ruhande kandi, Cassie Ventura wahoze akundana na Diddy akaba yaranagaragaye mu mashusho akubitwa na P Diddy, yasabye Kanye West guceceka nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye Diddy.
Ibi ni nyuma y'uko Kanye West avuze ko we na Playboi Carti bakubita abagore ariko abafana batigeze babanga ku kigero cya Diddy.
Iki ni igitekerezo Playboi Carti yahise afata iya imbere aca ku mbuga nkoranyambaga asaba Kanye West guceceka, ibyo Cassie nawe yahise aza afata ubwo butunmwa (akora repost) asaba ko nawe uyu muraperi yaceceka.
Ni mu gihe kandi Cardi B nawe yasubije uyu muraperi wari wanditse ko asigaye ari hasi cyane y'abaraperi barimo Nicki Minaj, Meghan Three Stallion n'abandi, aho yagaragaje ko ibyo byose ari ukwibeshya.
Cardi B yagize ati:"Imyaka irindwi mfite album imwe, ariko ndacyavugwa kandi ndacyabazwa ibijyanye n'umuziki wanjye! Narahiriwe, kandi mfite abafana b'ukuri. Bamwe bazaza abandi bagende, ariko Brim(izina ry’abafana be) baracyahari kandi bazakomeza kuhaba!"
Inkuru zivugwa kuri Kanye West zasojwe no gusohora album yise "Bully" ikaba iya mbere kuva mu mwaka wa 2021.
Ni album yaherekejwe na filime eshatu ngufi zifite iminota 30 buri imwe. Izo filime ni Screening Version ,Post Hype Version na Post post Hype Version.
Izi filime zose zayobowe na Kanye West ubwe, afatanyije na Hype Williams, ndetse yagaragayemo umuhungu we Saint West w’imyaka 9


Kinyarwanda
English
Swahili









