Gicumbi: Umugabo n'umugore we basanzwe mu nzu bapfuye urupfu rw'amayobera
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umugabo n'umugore basanzwe mu nzu bapfuye, bamwe mu baturage bakaba bavuga ko bakeka ko bashobora kuba bazize amarozi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, nibwo hamenyekanye urupfu rw'umugabo n'umugore we, bapfiriye mu nzu bari batuyemo iherereye mu Mudugudu wa Gashinya, Akagari ka Gatwaro, Umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru.
Amakuru atangwa n'abaturage bari baturanye n'uwo muryango bavuga ko uwo mugabo n'umugore bombi babanaga n'abana babyaranye, bari bamaze igihe barwaye ndetse bikavugwa ko hari bamwe mu baturage bakeka ko barozwe.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel , aganira na UKWELITIMES, yavuze ko harimo gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rw'uwo mugabo n'umugore bapfiriye rimwe.
Yagize ati " Twabimenye, ariko kubijyanye no kumenya impamvu zateye urwo rupfu, birimo gusuzumwa n'inzego zibishinzwe uretse ko tuzi ko bari bamaze igihe barwaye bakaba bivuzaga, rimwe na rimwe no mu kinyarwanda niyo makuru amwe twamenye. Twategereza icyo Ubugenzacyaha buzabona ndetse n'izindi nzego zirimo kubikurikirana."
Ku bijyanye n'abana basizwe n'abo babyeyi bapfuye, umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi yavuze ko bagomba kwitabwaho bagafashwa .
Yagize ati "Rero umwana aba ari uw'umuryango, turakumeza gusesengura ngo turebe ibyo umuryango ukeneye, ese abo bafitanye isano babafasha iki? Bibananiye natwe twunganire, mu bufasha bw'abana ni ukureba ibyo bakeneye kugira ngo badahungabana nubwo babuze ababyeyi."
Meya Nzabonimpa yakomeje asaba abaturage kujya birinda kwikanga ko barozwe bakagana amavuriro kugira ngo hamenyekane uburwayi bafite.
Yagize ati" Ubutumwa naha abaturage ni ukwirinda gukeka, dufite ikigo cy'igihugu gishinzwe gusesengura ibimenyetso bya gihanga , hari inzego zibishinzwe zo kugaragaza ukuri, icyo tuba dushinzwe nk'ubuyobozi nuko ukuri iyo kwagaragaye tugusangira n'abaturage iyo bibaye ngombwa, icya Mbere ni ukwirinda ibyo byo gukeka, kuko iyo hajemo gukeka, hazamo gutangira kuzana inzangano zishobora no kubamo ibintu bibi."

Kinyarwanda
English
Swahili








