issa
Abasirikare bo mu Mutwe udasanzwe  barangije amahugurwa yo guhangana n’iterabwoba

Mar 7, 2026 - 10:22
 0

Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), barangije amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba.

Aba basirikare bari bamaze ibyumweru 22 muri ayo mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gak yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ibyumweru 22, yasojwe ku wa 6 Werurwe 2026.

Umuhango wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ndetse ukaba waranitabiriwe na ba ofisiye bakuru ba RDF.

Ni amahugurwa yateguwe hagamijwe kongerera ubushobozi abasirikare bo mu Mutwe w’Ingabo zidasanzwe, binyuze mu kubaha ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare, bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe ndetse no kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba no guhangana n’ibitero by’iterabwoba no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Maj Gen Nyakarundi yashimiye abatoza ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu gutanga amahugurwa afite ireme, akomeza gushimangira ubushobozi bw’abasirikare ba RDF n'abarangije aya mahugurwa ku myitwarire myiza n’umuhate bagaragaje ndetse anabifuriza kuzakoresha neza ubumenyi bungutse mu butumwa bazahabwa mu gihe kiri imbere.