Sudan: Abagore barenga 26,000 bahunze Intara ya Darfur
Abagore barenga 26,000, bo mu mujyi wa al-Fashir, mu murwa mukuru w’Intara y’Amajyaruguru ya Darful muri Sudani, bahungiye mu nkambi ya Tawila nyuma y’igihe kitari gito bugarijwe n’ibitero by’imitwe y’itwaje intwaro irimo uwa RSF.
Mu Cyumweru gishize, nibwo umutwe wa RSF wafashe umujyi wa al-Fashir uherereye mu ntara ya Darful nyuma y’amezi arenga 18 uwo mutwe uhanganye n’ingabo za Leta y’icyo gihugu. Abatangabuhamya babwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko mu rwego rwo gufata uwo umujyi, abo barwanyi ba RSF bagendaga urugo ku rundi, bakubita kandi barasa abaturage, barimo abagore n’abana ibyo byose bigakorwa mu rwego rwo gushyira leta y’icyo gihugu ho igitutu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, ryatangaje ko Abagore barenga 26,000 bamaze guhunga uwo mujyi aho berekeje mu gace k’inkambi ya Tawila gaherereye mu birometero bigera kuri 60 uvuye muri uwo mujyi wa al-Fashir.
Nk'uko UNHCR yabitangaje ni uko kuva iyo mirwano iba hagati y’uwo mutwe wa RSF n’ingabo za leta ya Sudan ya tangira iyo nkambi ya Tawila imaze kwakira abantu basaga 650,000 bahunze iyo ntambara uretse ko ngo abo bahungiye aho bakomeje guhura n’inzara n’indwara z’ibyorezo.
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko wahawe amakuru yizewe yerekana ko muri iyo ntara ya Darfur hakomeje kubera ihohotera rikabije ku bantu batuye ako gace harimo nko gufatwa ku ngufu ku bagore n’abana bato b’abakobwa.
Loni ivuga ko kuva uyu mwaka watangira iyo ntambara imaze guhitana abasaga 40,000, ndetse ikaba ikomeje gutera inzara ni byorezo mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu.
Al-Fashir ni wo mujyi wa nyuma wo muri iyo ntara ya Darfur wari ukiri mu maboko y’ingabo za Leta, mbere y’uko ufatwa n’umutwe witwaje intwaro wa RSF ubu iyobowe na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo.
Kugeza ubu muri Sudan ibintu bikomeje kuba bibi cyane ni mu gihe kandi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu bikekwa kuri uwo mutwe wa RSF ukomeje kugaba ibitero ku batuye Sudan.


Kinyarwanda
English
Swahili









