Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yisanze mu itsinda ritoroshye mu gikombe cy’Afurika
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball, yisanze mu itsinda ririmo Algeria, Nigeria ndetse na Zambia.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo 2025, nibwo habaye tombola y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Handball. Ni Tombola yabereye hano mu Rwanda ari naho iki gkombe kizabera.
U Rwanda kimwe n’andi makipe menshi yari ategereje kumenya uko azagenda ahuri mu matsinda y’iki gikombe cya Afurika. U Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere nk’ikipe izaba iri mu rugo aho izaba iri kumwe na Nigeria, Zambia ndetse na Algeria.
Iyi Tombola yaberaga muri Sitade Amahoro, yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.
Uko andi matsinda ateye, itsinda rya Kabiri ririmo Uganda, Gabon, Angola na Misiri, itsinda rya gatatu ririmo Kenya, Cameroun, Guinée na Tunisia, naho itsinda rya kane ririmo Bénin, Congo Brazzaville, Maroc na Cap-Vert.
Umukino wa mbere ufungura iki gikombe cya Afurika uzahuza u Rwanda n’ikipe y’igihugu ya Zamabia tariki 21 Mutarama 2026. Iki gikombe cya Afurika biteganyijwe ko kizakinwa iminsi 10 gusa kuko kizatangira tariki 21 gisozwe tariki 31 Mutarama 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









