Izanwa rya VAR mu Rwanda ryemejwe na Perezida wa FERWAFA
Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yemeje ko VAR igiye kuzanwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, nibwo mu nzu ya FERWAFA habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyari kirimo umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ndetse n'Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa.
Muri iki Kiganiro n'itangazamakuru umuyobozi wa FERWAFA mushya, yemeje ko VAR vuba iraba yageze hano mu Rwanda.
Iki kintu kiheruka gutangazwa na Mugisha Richard umaze iminsi arimo gukora nk'umunyamabanga w'agateganyo, ubwo yaganiraga na Radio Rwanda yemeza ko VAR bayisabye muri FIFA kugira ngo ibe kimwe mu bizafasha abasifuzi bibe byagabanya ingano yo kwibeshya mu makosa amwe n'amwe.
Shema Ngoga Fabrice ibi yongeye kubigarukaho kuri uyu wa mbere atangaza ko muri Gashyantare mu mwaka utaha, VAR ishobora kuzaba yatangiye gukorera hano mu Rwanda kuko bagiye gutangira guhugura abazayikoresha.
Yagize ati " Tugiye gusaba ko VAR iri Dar es Salaam izanwa mu Rwanda guhugura abasifuzi bacu, bikunze mu mikino yo kwishyura hari imikino imwe n'imwe twazageragezamo Ikoreshwa rya VAR. Dufite gahunda y'uko umwaka utaha w'imikino tuzatangira shampiyona y'u Rwanda dufite VAR yacu hano mu Rwanda. Tugiye gutangira guhugura abasifuzi bacu ku buryo bagira ubumenyi."
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa yagarutse ku makipe agiye kwinjizwa muri Shampiyona y'u Rwanda avuye muri Sudani arimo Al Hilal Omdurman, Al Ahli Wad Madani ndetse na Al Merriekh SC.
Uyu muyobozi yagize ati " Amakipe yasabye gukina nk’abashyitsi ntabwo ari yo azahagararira u Rwanda mu gihe yaba abaye aya mbere muri Shampiyona. Azakina irushanwa rito azahuriramo n'andi y'iwabo bitoranyemo azahagararira Sudan.
Yakomeje agira ati " “Imikino y’amakipe yo muri Sudan izakinwa mu buryo dusanzwe dukina Rwanda Premier League ndetse n’ibirarane bizaba bisigaye azabikina. Mu Ugushyingo 2025 tuzategura gahunda y’imikino yo kwishyura ku buryo na yo bazayikina mu buryo busanzwe."
Biteganyijwe ko amakipe arimo Al Hilal SC na Al Ahli Wad Madani atangira shampiyona y'u Rwanda n'umunsi wa Gatandatu. Al Merriekh SC yo biteganyijwe ko izatangirana n'umwaka utaha w'imikino.
Shema Ngoga Fabrice umuyobozi wa FERWAFA yemeje izanwa rya VAR mu Rwanda
Mudaheranwa Hadji yagarutse ku makipe azakina shampiyona akomoka muri Sudani
Mu Kiganiro n'itangazamakuru bari baje kuganira n'Umuyobozi wa FERWAFA


Kinyarwanda
English
Swahili









