Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola yakiriwe na Perezida w’inteko ishinga amategeko
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Angola, Adam de Almeida, kuri uyu wa 10 Gashyantare 2026 yakiriye Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Angola, Charles Rudakubana, mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu bya dipolomasi n’inzego z’inteko zishinga amategeko.
Ibi biganiro byabereye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Angola, bigamije gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati ya Luanda na Kigali, by’umwihariko mu rwego rw’imikoranire y’inteko z’ibihugu byombi.
Nyuma y’iri huriro, Ambasaderi Rudakubana yatangaje ko yakiriwe mu buryo bwa gicuti, asobanura ko uru ari rwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Angola kuva Adam de Almeida yatangira kuyiyobora.
Yagize ati: “Byari ibiganiro byiza kandi byatanze umusaruro.”
Ambasaderi w’u Rwanda yagaragaje ko impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’inzego zishinga amategeko, zirimo gusangira ubunararibonye, kongerera ubushobozi abadepite no gushyigikira gahunda z’iterambere z’ibihugu byombi.
U Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya politiki, ubucuruzi n’ubufatanye mu rwego rw’akarere n’umugabane wa Afurika. Iyi nama igaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza kuwimakaza no kuwagura, hagamijwe inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi.


Kinyarwanda
English
Swahili









