issa
Perezida Kagame yakiriye intumwa z’Ubwami bwa Ashanti

Apr 21, 2026 - 06:41
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 20 Mata 2026 yakiriye intumwa ziturutse mu bwami bwa Ashanti bubarizwa mu gihugu cya Ghana, ziyobowe na HRH Prince Oheneba Yaw Otchere, mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro byabereye mu biro by'umukuru w'igihugu cy'U Rwanda Village Urugwiro, aho Perezida Kagame n’izi ntumwa bagarutse ku mahirwe ari mu guteza imbere ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Impande zombi zashimangiye ko hari amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro mu mikoranire hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Ashanti, by’umwihariko mu nzego z’ubucuruzi bwambukiranya imipaka no guteza imbere ishoramari rishingiye ku mutungo kamere.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwagura ubufatanye n’ibindi bihugu ndetse n’inzego zitandukanye zo ku mugabane wa Afurika, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bufatanye no gusangira amahirwe.

Uru ruzinduko rw’izi ntumwa rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka umubano ukomeye hagati y’u Rwanda n’Ubwami bwa Ashanti, no gushimangira ubufatanye bugamije inyungu rusange z’impande zombi.

Apr 21, 2026 - 08:09