Papa Léon XIV yamaganiye kure ibyamuvuzweho byo kwibasira Donald Trump
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Léon XIV, yatangaje ko amakuru yakwirakwijwe amushinja kwibasira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atari ukuri, ashimangira ko ubutumwa yatanze bwari bwarateguwe mbere.
Yabigarutseho ubwo yari mu myiteguro y’urugendo rw’iminsi 10 azagirira mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, harimo Angola, aho azibanda ku butumwa bw’amahoro n’ubwiyunge.
Ibyavuzwe byaturutse ku ijambo yavugiye mu ruhame agaragaza ko Isi iri guhungabanywa n’abantu bake bafite imbaraga nyinshi. Nyuma y’iryo jambo, bamwe mu banyamakuru bahise babyitiranya no kunenga Trump, nubwo nta we yigeze avugaho mu izina.
Icyakora, Papa yasobanuye ko ayo magambo yasobanuwe nabi, agaragaza ko yari yarateguwe mbere y’ibiganiro byakurikiyeho hagati ye na Perezida Trump.
Yagize ati: “Ubutumwa natangaje bwari bwarateguwe mu byumweru bibiri mbere y’uko Perezida agira icyo ambwiraho, kandi bwari bugamije gushishikariza amahoro.”
Mu minsi ishize, Trump yari yanenze Papa Léon XIV, amwita umuntu udafite imbaraga kandi udasobanukiwe neza ibijyanye na politiki mpuzamahanga, nyuma y’uko amusabye kugira uruhare mu guhagarika intambara iri kubera muri Iran.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yavuze ko ibyabaye ari ukutumvikana kwatewe n’itangazamakuru, ashimangira ko amagambo ya Papa afite intego nziza.
Yagize ati: “Nishimiye ibisobanuro bye. Hari igihe amakuru atangazwa mu buryo bukabije bigatuma abantu batumvikana, nyamara ukuri kuba kudahita kugaragara.”
Kiriziya Gatolika ifite imbaraga nyinshi by'umwihariko no muri leta zunze ubumwe za Amerika aho hari ubwiganze bwinshi bw'abakirisitu Gatolika.

Kinyarwanda
English
Swahili









