Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Emir wa Qatar
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yoherereje ubutumwa bwanditse Umuyobozi wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, bugamije gukomeza no guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ubu butumwa bwashyikirijwe Emir wa Qatar kuri uyu wa 19 Mata 2026, bwatwawe na Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta, bukaba bwanyujijwe kuri Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, nawe ushinzwe urwego rw'umutekano w'imbere mu gihugu rwitwa ISF muri Qatar, aho banagiranye ibiganiro birambuye ku mubano w'Ibihugu byombi.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, gusangira ubunararibonye ndetse no kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano wihariye, by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu, ubwikorezi bwo mu kirere n’ishoramari, aho ibihugu byombi bikomeje gushyira imbaraga mu kongera ubufatanye bugamije iterambere rirambye.
Iyi ntambwe ije ikomeza kugaragaza ubushake bw’abayobozi b’ibihugu byombi mu gukomeza umubano ushingiye ku nyungu rusange no ku bufatanye burambye.

Kinyarwanda
English
Swahili









