AFC/M23 yamaganye Ndayishimiye ukomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge
Umuyobozi w’ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yamaganye ibikorwa bya Perezida w’u Burundi ukomeje kugira uruhare mu bwicanyi buri gukorerwa Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nangaa yashyize hanze ubu butumwa ku wa Gatanu tariki ya 13 Gashyantare 2026, yamagana ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo ingabo z’u Burundi rikomeje kugaba ku basivili no ku birindiro bya AFC/M23.
Yagize ati “AFC ihangayikishijwe n’imyitwarire ya Perezida w’u Burundi akaba agiye kuba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, imyitwarire igira uruhare mu bugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge.”
Yasabye umuryango mpuzamahanga n’inzego zo muri Afurika gukoresha ubufasha zifite mu gukumira umwuka mubi ushingiye ku moko ushobobora gukwirakwira mu karere no gutabara abari mu kaga.
Leta y’u Burundi yohereje ingabo muri RDC hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye, yari agamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo iy’Abarundi nka RED Tabara, FNL-Nzabampema na FOREBU ndetse impamvu zajyanye izo ngabo z’u Burundi muri RDC zariyongereye, zitangira kwifatanya n’iz’Abanye-Congo mu kugaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge muri teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga, cyane cyane muri Komini ya Minembwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









